IGIHE

BAL 2025: APR BBC yegukanye umwanya wa gatatu (Amafoto)

0 13-06-2025 - saa 22:46, Byiringiro Osée Elvis

APR BBC yegukanye umwanya wa gatatu muri BAL 2025 nyuma yo gutsinda Al Ittihad yo mu Misiri amanota 123-90, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze muri iri rushanwa.

APR BBC yatangiye umukino neza cyane, Youssoupha Ndoye atsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 38 kuri 19 ya Al Ittihad.

Yakomerejeho no mu gace ka kabiri Axel Mpoyo akorera mu ngata Ndoye bakomeza gutsinda amanota menshi.

Ku rundi ruhande, Al Ittihad yagaragaza urwego ruri hasi cyane bitandukanye n’uko yakinnye imikino iheruka kuko aka gace yagatsinzemo amanota 15 gusa.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 40 kuko yari ifite 74 kuri 34 ya Al Ittihad.

Mu gace ka gatatu, iyi kipe yo mu misiri yagerageje kugabanya ikinyuranyo abarimo Ibrahim Mohamed na Ahmed Aly bayitsindira cyane.

Ku rundi ruhande, Ikipe y’Ingabo yari yahinduye ikipe, abarimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson, Dylan Schommer, Uwitonze Justin babona umwanya wo gukina.

Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 91 kuri 56 ya Al Ittihad.

Agace ka nyuma Ikipe y’Ingabo yari yagabanyije imbaraga bityo kiharirwa n’iyo muri Misiri.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Al Ittihad amanota 123-90 yegukana umwanya wa gatatu muri BAL 2025, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze muri iri rushanwa.

Uyu mukino wasize amateka menshi kuri iyi kipe wabaye uwa mbere ikipe itsinze ku manota menshi mu mateka y’irushanwa.

Axel Mpoyo kandi yabaye umukinnyi wa mbere watsinze amanota atatu inshuro nyinshi mu mukino umwe (10), ni na wo mukino kandi watsinzwemo amanota atatu menshi.

Umukino wa nyuma uzahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ku Cyumweru saa 16:00.

Axel Mpoyo yatsinze amanota atatu inshuro 10 muri uyu mukino
Aliou Diarra atsinda amanota abiri
Youssoupha Ndoye agerageza gutsinda
Obadiah Noel mu byishimo
Obadiah Noel atera dunk
Ntore Habimana ni umwe mu bakinnyi bazamuye urwego bikomeye
Abakinyi ba APR BBC bishimira intsinzi
Aliou Diarra atsinda amanota abiri
Aliou Diarra ni umwe mu bafashije APR kugera kuri aya mateka
Uwitonze Justin agerageza gutsinda amanota atatu
Uwitonze Justin yishimira amanota atatu yari amaze gutsinda
Dylan Schommer yishimira intsinzi
Axel Mpoyo yakoze amateka yo gutsinda amanota atatu inshuro nyinshi muri iri rushanwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza