APR BBC yegukanye umwanya wa gatatu muri BAL 2025 nyuma yo gutsinda Al Ittihad yo mu Misiri amanota 123-90, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze muri iri rushanwa.
APR BBC yatangiye umukino neza cyane, Youssoupha Ndoye atsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 38 kuri 19 ya Al Ittihad.
Yakomerejeho no mu gace ka kabiri Axel Mpoyo akorera mu ngata Ndoye bakomeza gutsinda amanota menshi.
Ku rundi ruhande, Al Ittihad yagaragaza urwego ruri hasi cyane bitandukanye n’uko yakinnye imikino iheruka kuko aka gace yagatsinzemo amanota 15 gusa.
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 40 kuko yari ifite 74 kuri 34 ya Al Ittihad.
Mu gace ka gatatu, iyi kipe yo mu misiri yagerageje kugabanya ikinyuranyo abarimo Ibrahim Mohamed na Ahmed Aly bayitsindira cyane.
Ku rundi ruhande, Ikipe y’Ingabo yari yahinduye ikipe, abarimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson, Dylan Schommer, Uwitonze Justin babona umwanya wo gukina.
Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 91 kuri 56 ya Al Ittihad.
Agace ka nyuma Ikipe y’Ingabo yari yagabanyije imbaraga bityo kiharirwa n’iyo muri Misiri.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze Al Ittihad amanota 123-90 yegukana umwanya wa gatatu muri BAL 2025, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze muri iri rushanwa.
Uyu mukino wasize amateka menshi kuri iyi kipe wabaye uwa mbere ikipe itsinze ku manota menshi mu mateka y’irushanwa.
Axel Mpoyo kandi yabaye umukinnyi wa mbere watsinze amanota atatu inshuro nyinshi mu mukino umwe (10), ni na wo mukino kandi watsinzwemo amanota atatu menshi.
Umukino wa nyuma uzahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ku Cyumweru saa 16:00.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!