IGIHE

APR BBC yaguze Aliou Diarra waciye ibintu muri BAL

0 17-07-2024 - saa 21:59, Byiringiro Osée Elvis

APR BBC yaguze Umunya-Mali, Aliou Diarra yakuye muri FUS Rabat yo muri Maroc asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yigaragaje cyane muri BAL ebyiri ziheruka cyane ko yatoranywaga mu bakinnyi b’irushanwa.

APR BBC yatangiye kwiyubaka mu gihe Shampiyona iri kugana ku musozo kugira ngo abakinnyi batangire kumenyerana baninjira mu Mikino ya Kamarampaka.

Kugeza ubu Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ikurikiye Patriots BBC ya mbere.

Diarra yiyongereye kuri Israel Otobo iyi kipe yaherukaga kugura.

Aliou Diarra yageze muri APR BBC
Aliou Diarra yahawe amasezerano y'umwaka umwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza