Wari umukino wa gatatu, aho Ikipe y’Ingabo yasabwaga gutsinda ikagera ku mukino wa nyuma, mu gihe REG BBC yari gukomeza kwizera ko bishoboka.
Uyu mukino witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré.
APR BBC yatangiye umukino neza Isaiah Miller na Axel Mpoyo batsinda amanota menshi, byafashije iyi kipe gusoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 26 ya (…)
Wari umukino wa gatatu, aho Ikipe y’Ingabo yasabwaga gutsinda ikagera ku mukino wa nyuma, mu gihe REG BBC yari gukomeza kwizera ko bishoboka.
Uyu mukino witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré.
APR BBC yatangiye umukino neza Isaiah Miller na Axel Mpoyo batsinda amanota menshi, byafashije iyi kipe gusoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 26 ya REG BBC.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Antino Jackson na Cleveland Thomas batsinda amanato menshi n’ikinyuranyo gisigara ari amanota atatu gusa (48-45).
Yakomeje gukina neza ndetse bidatinze ikuramo ikinyuranyo amakipe yombi anganya amanota 52-52.
Mu minota ya nyuma y’umukino, APR BBC yerekanye ko ari ikipe nkuru yongera kwiminjiramo agafu, Aliou Diarra na Miller bayifasha kongera kuyobora umukino.
Umukino warangiye, APR BBC yatsinze REG BBC amanota 66-61 iyisezerera ku ntsinzi 3-0 bityo igera ku mukino wa nyuma.
Muri uyu mukino, Isaiah Miller na Axel Mpoyo ba APR BBC na Antino Jackson bose batsinze amanota 17.
Undi mukino wabaye, Patriots BBC yatsinze Kepler BBC amanota 89-66 iyisezerera ku ntsinzi 3-0.
Umukino wa nyuma uzahuza APR BBC na Patriots BBC mu ruhererekane rw’imikino irindwi, ikipe itsinze indi ine ikegukana Igikombe cya Shampiyona.
Umukino wa nyuma wa mbere uteganyijwe tariki 11 Nzeri 2024 muri BK Arena, mu gihe REG BBC na Kepler BBC nazo zizahatanira umwanya wa gatatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!