Al Ahli Tripoli yo muri Libya yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 88-67 yegukana BAL 2025 ku nshuro ya mbere yitabiriye iri rushanwa iba n’ikipe ya mbere yo muri Libya ibikoze.
Uyu mukino wa nyuma wari witezwe cyane wahuzaga Al Ahli Tripoli iri mu nziza uyu mwaka ndetse na Petro de Luanda ifite igikombe giheruka.
Ni umukino watangiye wihuta cyane amakipe yombi atsindana ariko Al Ahli ikawuyobora. Agace ka mbere karangira ifite amanota 27 kuri 19 ya Petro de Luanda.
Iyi kipe yo muri Angola yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri itangira gutsinda amanota menshi ibifashijwemo na Patrick Gardner na Childe Dundao.
Yagabanyije ikinyuranyo kuko aka gace yagatsinze ku manota 19-16. Igice cya mbere cyarangiye Al Ahli Tripoli iyoboye umukino n’amanota 43 kuri 38 ya Petro de Luanda.
Mu gace ka gatatu, iyi kipe yo muri Libya yakomeje gutsinda cyane ibifashijwemo na Fabian White Jr na Assem Marei batsinda amanota menshi ndetse inahagaze neza mu bwugarizi.
Aka gace yagatsinzemo amanota 23-16. Karangiye iyi kipe ikomeje kuyobora umukino n’amanota 66 kuri 54 ya Petro de Luanda.
Mu gace ka nyuma iyi kipe yakomeje gukina neza ari na ko yongera ikinyuranyo. Aka gace katabayemo byinshi yagatsinzemo amanota 22-13.
Umukino warangiye Al Ahli Tripoli yo muri Libya yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 88-67 yegukana BAL 2025 ku nshuro ya mbere yitabiriye iri rushanwa.
Umunya-Sénégal Jean Jacques Boissy wa Al Ahli Tripoli yabaye umkinnyi mwiza w’irushanwa, Aliou Diarra wa APR BBC aba myugariro mwiza.
Muri rusange ikipe nziza y’irushanwa igizwe na Jean Jacques Boissy (Al Ahli), Jaylen Adams (Al Ahli), Majok Deng (Al Ittihad), Patrick Gardner (Petro de Luanda) na Aliou Diarra (APR).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!