IGIHE

Umurenge Kagame Cup: Imirenge yakoze uburiganya ntabwo izakina amarushanwa ataha

2 12-06-2019 - saa 12:03, Eric Tony Ukurikiyimfura

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye imirenge yagaragayeho uburiganya mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup kuziha akaruhuko mu mwaka utaha, ntiyitabire iyi mikino yitiriwe Umukuru w’Igihugu.

Ibi Minisitiri Prof. Shyaka yabivuze ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye isozwa ry’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’igihugu, aho yabereye mu karere ka Huye, abibutsa ko iyi mikino igomba kujyana n’indangaciro z’imiyoborere myiza.

Ati "Umurenge Kagame Cup ntabwo ari siporo gusa, ni umwimerere w’u Rwanda, ni Perezida wacu usobanutse, uduha imiyoborere isobanutse. Imikino itandukanye mwabonye ni imbaraga n’ubufatanya biranga imiyoborere myiza. Inzego zose ziri hano uhereye ku z’ibanze zihe iki gikorwa agaciro gikwiriye.”

“Agaciro gikwiriye ntabwo ari ugutsinda, ahubwo ni ugutsinda hakurikijwe indangagaciro. Amakipe yaje hano, amenshi aratahana ibikombe, ariko hari igikombe gikomeye, ni igikombe cy’imiyoberere myiza. Hari abashobora gutsinda ariko mu ndangagaciro batsinzwe, twagiye tubibona."

Minisitiri Shyaka yashimangiye ko amakipe yagaragayeho uburiganya mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup y’uyu mwaka atemerewe kwitabira ay’umwaka utaha ndetse asaba abayobozi b’uturere gukurikirana n’andi atarabashije kugera kure ariko yarakoze uburiganya, ko yahanwa.

Ati “Abo bose bari bagiye kutubihiriza imihigo, iyo mirenge yose umwaka utaha baziheze, bihe igihano, nibatakiha tuzakibaha. Imirenge yagaragayeho ibintu bidasobutse umwaka utaha muzasibire ntabwo muzakina Umurenge Kagame Cup kubera ko ihame ry’Imiyoborere myiza rirakomeye kurusha gutsinda. Ndagira ngo nsabe no mu turere bongere bakurikirane, nibasanga hari abakoze amanyanga nabo bazabahane.”

Umurenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, uwa Masaka muri Kicukiro, n’uwa Kivumu muri Rutsiro ni imwe mu yagarayeho uburiganya muri aya marushanwa. Amwe mu mategeko agenga Umurenge Kagame Cup harimo ko abayakina baba bagomba kuba batarakinnye mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri mu mukino uwo ari wose mu Rwanda cyangwa hanze kuva tariki ya 30 Kamena 2015.

Umurenge Kagame Cup ni amarushanwa ngarukamwaka yatangiye mu 2006, icyo gihe yitwa “Amarushanwa y’Imiyoborere Myiza”, aho yashyizweho mu rwego rwo kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.

Muri 2010, nibwo ayo marushanwa yatangiye kwitirirwa Perezida Paul Kagame, yitwa “Umurenge Kagame Cup” mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwe mu guteza imbere amahame y’Imiyoborere myiza.

Aya marushanwa ahuza imirenge yose yo mu Rwanda, imirenge itsinze ku rwego rw’akarere, ikagahagararira ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali, amarushanwa akarinda agera ku rwego rw’igihugu, hakamenyekana umurenge wegukanye igikombe mu mukino runaka.

Mu marushanwa y’uyu mwaka hakinwe Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare na Sitball, iyo mikino yose igakinwa mu bagabo no mu bagore.

Intego nkuru abanyarwanda bagomba kubumbatira muri aya marushanwa ni: uguteza imbere amahame y’imiyoborere myiza, kuzamura imibereho myiza y’umuturage, guteza imbere impano z’abaturage cyane cyane urubyiruko, kwibutsa urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu, ubufatanye no kwigira ibyiza ku bandi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase ubwo yatangaga ubutumwa bujyanye n'amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup
Imikino y'Umurenge Kagame Cup yasojwe ku Cyumweru kuri Stade ya Huye
Minisitiri Prof. Shyaka yasabye abayobozi guhana imirenge yagaragayeho uburiganya

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ukuri 2019-06-12 05:57:09

Aha ubivuze ukuri Rwose uyu mugitifu akora amanyanga ashakisha uburyo yagaruza amafaranga yishyuye ahabwa akazi dore ko yishyuye akayabo kayo ubwo se yabigenza gute adakoze uburiganya mu miyoborere umuntu yagira 16/50 agahabwa kuyobora umurenge yawugeza kuki koko Ndagijimana J.M.V nawutazi uko yahawe akazi atatsinze ikizamini reka rero ukuri kuzajye ahagaragara ureke kwirirwa akubita abaturage abayoboza igitugu buriya ejo bundi muzasanga ariwe ndashyikirwa mu mihigo mu mirenge Nyamagabe dore ko uburyo batanga amanota y’abagitifu bakora tutamenya uko Nyobozi itanga iyo Nyamagabe iburamo nari kumenya ko bari kwikosora Minister rwose ubashyire hanze rwose Kaboneka yari yarazambije ibintu rwos mwebwe turabizeye muzakemura ikibazo cyazambijije imiyoborere kirimo ayo manyanga yose Kaboneka we ibyawe bizamenyekana pe dore ko Minister yashyaka yivugiye ko atazihamanganira umuntu wese uko uburiganya nkuko mwebwe mwabakingiraga ikibaba naho iyo mirenge bagitifu bayo beguzwe abize barahari kandi bakunda igihugu

2
Nyamagabe 2019-06-12 05:46:37

umurenge wa Gatare Nyamagabe siwo uyoborwa na JMV Ndagijimana wariye ibigori n’ ibishyimbo by’ abaturage bamumfata agatanga ruswa hagamfungwa uwari DASSO ubwo uwo murenge wareka kugaragaramo amanyanga gute ikindi wasanga ari bamwe baba bahawe akazi batanze za ruswa dore ko Nyakubahwa Perezida ari kuyirwanya yivuye inyuma akurikirane uko abo bagitifu biyo mirenge babonye akazi wasanga baba bahawe akazi bishyuye za ruswa dore uwo Gitifu wa Gatare bivugwa ko ashobora nokuba adafite diplome nyamara Minister Shyaka azakora umuti mureke Kaboneka wirirwa akingira barutemayeze ikibaba....

Kwamamaza