Polisi yo mu Bufaransa yafunze inkengero z’Umugezi wa Seine uzaberaho ibirori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike ya 2024 ku buryo nta muntu ushobora kuhagera atabifitiye uburenganzira.
Iyi Mikino ya Paris izatangira ku wa 26 Nyakanga, ndetse abakinnyi n’abandi bazayitabira babarirwa mu bihumbi bazakora urugendo rw’ibilometero bitandatu kuri uyu mugezi.
Kuri ubu, abategura iyi mikino bakajije umutekano hafi ya Seine, aho hari ibyuma byatangiye gushyirwa ku muzenguruko wo hafi yawo ku wa Kane.
Umuntu ufite akazi akora imbere y’aharinzwe cyangwa uhaba, akenera uruhushya ruhamwinjiza aho hifashihwa "QR Code".
Bamwe mu batuye i Paris bavuze ko amabwiriza mashya ntaho atandukaniye n’ayo mu bihe bya COVID-19.
Estelle Boubault yagize ati "Itandukaniro ni uko ho harimo ibirori kurusha muri COVID, birumvikana ni Imikino Olempike."
Abazitabira Imikino Olempike bazafatira ubwato ku kiraro cya Austerlitz, banyure kuri Katederari Notre-Dame ya Paris, bagere hafi y’Umunara wa Eiffer banyuze munsi y’ibiraro nka Pont des Arts na Pont Neuf ndetse n’ibindi byiza nyaburanga biri i Paris.
Abategura iyi mikino bavuze ko hazaba hari umuziki, imbyino n’imyiyereko bitandukanye kuri buri nkombe y’umugezi n’ikiraro.
Nubwo Perezida Emmanuel Macron yifuza ko iyi Mikino izajyana no kurimbishwa bidasanzwe ku buryo hagaragara amafoto n’amashusho meza, hateganyijwe n’umutekano utarigeze ubaho mu bihe by’amahoro mu Bufaransa.
Abapolisi ibihumbi 45 bazifashishwa mu gucunga umutekano w’ibirori byo kuyitangiza barimo n’abafite imyitozo yihariye. Abarasira kure bazaba bashyizwe hejuru y’inyubako zitandukanye, hashyirweho uburyo buhanura ’drone’ ndetse n’ubwo gusaka ko hari ibisasu byashyirwa mu mugezi hasi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!