Ibihembo by’abakinnyi baba bitwaye neza mu irushanwa rya Tennis ribera mu Bwongereza rya Wimbledon, byazamuweho 7% bigera kuri miliyoni 53,5£, uwegukanye irushanwa agatahana miliyoni 3£.
Wimbledon ni irushanwa ritera imbere buri mwaka, dore ko mu mwaka ushize wa 2024 hashyizwe imbaraga mu kongera ibihembo bigenerwa abakinnyi bitabiriye ndetse n’abatsinze.
Mu 2024, ibihembo byari miliyoni 50£ zigabanywa abakinnyi bose uhereye ku waviriyemo mu ijonjora rya mbere. Aha byari byikubye kabiri ugereranyije no mu 2015 kuko bagabanaga miliyoni 26,5£.
Mu mwaka ushize Carlos Alcaraz na Barbora Krejcikova batsinze iri rushanwa buri wese yacyuye miliyoni £2,7, ariko muri uyu mwaka abazitwara neza bazabona miliyoni 3£.
Muri uyu mwaka umukinnyi uzaviramo mu ijonjora rya mbere azahabwa ibihumbi 66£. Aha hiyongereyeho 10% ugereranyije no mu mwaka watambutse.
Ku bakina ari babiri ‘Doubles’, ibihembo byazamutseho 4% ku bagabo no ku bagore kuko bazacyura ibihumbi 680£. Abakina ari babiri bavanze hazamutseho 3%, bakazacyura ibihumbi 135£.
Iri rushanwa rizatangira tariki ya 30 Kamena rikarangira tariki ya 13 Nyakanga 2025, rizifashishwamo ikoranabuhanga ripima imirongo yo mu kibuga rigafasha abasifuzi rizwi nka ‘Electronic line judge’.
Kubera iri koranabuhanga ntabwo hazongera kubaho uburyo bwa gakondo bwashyiragaho abasifuzi bagenzura niba imipira yaguye mu murongo. Ni uburyo bwari bumaze imyaka 147.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!