Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagore yegukanye umwanya wa karindwi mu Mikino Paralempike imaze gutsindira iy’u Bufaransa iwayo amaseti 3-0.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024, ni bwo u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma mu ya Paralempike iri kubera mu mujyi wa i Paris mu Bufaransa.
Kuva iyi kipe yagera muri iyi mikino yari itaratsinda umukino n’umwe ariko yageze aho ihatanira umwanya wa karindwi, yitwara neza itsinda u Bufaransa ndetse iburusha cyane.
Iseti ya mbere rwayitwayemo neza rutangira umukino rutsinda amanota 25-9, iya kabiri rutsinda 25-8 ndetse iya nyuma yagaragazaga ko byamaze kurangira ruyitsinda kuri 25-11.
Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Mukobwankawe Liliane, ni we mukinnyi witwaye neza kurusha abandi kuko muri uyu mukino yakoze amanota 16 wenyine, Nyiraneza Solange akora icyenda na ho Nyirambarushimana Sandrine akora umunani.
Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rutsinze umukino mu Mikino Paralempike kuko ruheruka kubikora mu 2020, ubwo rwatsindaga u Buyapani na bwo rugatahana umwanya wa karindwi.
Muri uyu mwaka rwatsinzwe imikino itatu harimo uwa Brésil (3-0), Slovenia (3-1) ndetse na Canada (3-0).
Muri iki cyiciro amakipe y’ibihangange arakina imikino ya ½, aho Brésil ikina na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nu Bushinwa bugakina na Canada.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!