Perezida Paul Kagame yaragaje ko impamvu impano zo muri siporo zidindira ntizigere aho zitanga umusaruro, biterwa n’abashinzwe kuzireberera batuzuza inshingano uko bikwiye.
Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 09 Mutarama 2025, cyagarukaga ku ngingo zitandukanye harimo n’iza siporo.
Abajijwe icyazahura impano muri siporo zigatera imbere nk’uko bigaragara mu iterambere ry’ibikorwaremezo, yabisubije ahereye ku mitegurire yazo.
Ati “Ibyinshi bitanga uburyo, bitanga icyerekezo birahari. Icya kabiri ni ababishyira mu bikorwa bafitemo imbaraga nke cyangwa se izindi mpamvu zibabuza kuzuza inshingano uko bikwiye. Aho ni ho abantu bakwibanda bagakosora.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo kigomba gukemuka, habayeho gusuzuma uko ingamba zo kubikemura zishyirwa mu bikorwa.
Ati “Ubwo bishobora kuzagira ingaruka kuri abo badakora ibikwiye bijyanye n’igihe bitewe n’impamvu zose zibitera. Hakabaho kubisuzuma, noneho hakabaho gushakisha ubundi buryo bwatanga amikoro. Ni ubwo buryo bukenewe. Iyo ikibazo cyamenyekanye ikiba gisigaye ni ugushyira imbaraga mu kugira ngo gikemuke hakoreshejwe uburyo bwose ni cyo kizakurikira.”
U Rwanda rumaze kugera kure mu kuzamura urwego rwa siporo mu cyerekezo rwihaye cyo kurugira igicumbi cya siporo muri Afurika, aho rwubatse ibikorwaremezo biri ku rwego mpuzamahanga nka Stade Amahoro, BK Arena n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!