IGIHE

Nimero ya kabiri mu gusiganwa mu modoka muri Afurika yahishuye ko ari Umunyarwanda

0 17-05-2024 - saa 07:07, Eric Tony Ukurikiyimfura

Mu gutangira umwaka w’imikino wa 2024, nta modoka ihagarariye u Rwanda yagaragaye mu irushanwa rya mbere rya Shampiyona Nyafurika ya Rally ryabereye i Jinja muri Uganda tariki ya 10-12 Gicurasi, ariko mu byo kwishimira harimo ko muri batatu bahembwe harimo Umunyarwanda.

Uwo ni Jas Mangat, abo mu Bwami bwa Busoga bita "Kapiteni wa Uganda" kubera ko ari we uyoboye abandi bakina umukino wo gusiganwa mu modoka muri icyo gihugu.

Mangat w’imyaka 43, wari utwaye Hyundai i20, yasoje "Pearl of Africa Uganda Rally 2024" ku mwanya wa kabiri, arushwa n’Umunya-Karan Patel umunota n’amasegonda 20.

Nyuma y’isiganwa ryose, yavuze ko ataramenyera neza imodoka ya Hyundai i20 ari gukinisha, aho mu mwaka ushize yari afite Ford Fiesta.

Ati "Twagerageje ibishoboka byose, turacyamenyera imodoka ariko biri kuza kuko iyi ni Rally ya gatandatu, tuzakomeza gusunika no kuzamura urwego."

Abajijwe icyabuze ku buryo atsindwa na Karan Patel ndetse niba hari icyizere cyo kubona intsinzi mu marushanwa ataha, Jas Mangat yashimangiye ko uyu Munya-Kenya bahatanye amurusha kwihuta.

Ati "Tuzakora ibishoboka. Karan Patel aracyari muto cyane kuturusha, rero afite umuvuduko uri hejuru, kandi arandusha kwihuta ni ko kuri, ariko tuzakora ibishoboka byose."

Nubwo afite ubwenegihugu bwa Canada, iyo yivuga, Mangat avuga ko uretse kuba ari Umunya-Uganda aho aba uyu munsi, ariko ari n’Umunyarwanda.

Abajijwe aho ahuriye n’u Rwanda, yagize ati "Nabaye mu Rwanda nkiri umwana, ni ho navukiye, ndetse nahamaze imyaka myinshi i Cyangugu n’i Kigali."

Jas wavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni muri Gicumbi, ni umuhungu wa Harjit Mangat utuye mu Rwanda ndetse na we yakinnye Rally anatwara Shampiyona y’u Rwanda.

Ati "Papa wanjye aracyaba mu Rwanda. Yari umukinnyi wa Rally mu Rwanda ndetse yatwaye Shampiyona y’Igihugu ya Rally mu 1996. Yakinnye umukino wo gusiganwa mu modoka kuva mu 1993 kugeza mu 1999."

Isiganwa rya mbere rya Rally yitabiriye, Jas Mangat yarikiniye i Kigali mu 2003 ahawe impano y’imodoka na Se, ndetse kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Afurika.

Mu mwaka ushize, Jas Mangat yabuze amahirwe yo kwegukana Shampiyona Nyafurika kuko umwaka w’imikino wa 2023 warangiye arushwa amanota atatu na Karan Patel wayitwaye.

Kuri ubu, amaso ayahanze mu yandi marushanwa ya Shampiyona Nyafurika y’uyu mwaka aho yanavuze ko batangiye gutekereza kuri Rally izabera muri Zambia tariki ya 26-28 Nyakanga.

Jas Mangat yabaye uwa kabiri muri Shampiyona Nyafurika ya Rally ya 2023, ndetse no mu isiganwa rya mbere ry'iya 2024 i Jinja
Jas Mangat yavukiye mu Rwanda ndetse ni ho Se, Ranjit Mangat, atuye
Mangat (wa kabiri uturutse ibumoso) ari kumwe n'Umufaransa Laurent Magat bakinana, babaye aba kabiri muri Pearl of Africa Uganda Rally 2024
Jas Mangat ari gukinisha Hyundai i20 R5
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza