IGIHE

NBA: Golden State Warriors yageze muri ½ cya Playoffs

0 14-05-2022 - saa 14:56, Mihigo Saddam

Ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bakomeye barimo Klay Thompson, Stephen Curry na Andrew Wiggins; Golden State Warriors yageze muri ½ cy’irangiza cy’imikino ya kamarampaka muri shampiyona ya NBA itsinze Memphis Grizzlies.

Golden State Warriors iri mu makipe umunani ahagarariye igice cy’uburengerazuba, yageze muri ½ cy’irangiza muri iki cyerecyezo itsinze Memphis Grizzlies amanota 110-96.

Golden State Warriors yatsindaga umukino wayo wa kane muri itandatu amakipe yombi amaze gukina muri kamarampaka (Playoffs).

Mu mukino w’umunsi wa gatandatu wahuzaga amakipe yombi, Golden yayoboye uduce tubiri tw’umukino (30-26,23-25,25-26, 32-19).

Abakinnyi ba Golden State Warriors bakinaga nk’abahimura kuko umukino wa gatanu, Memphis yatsinze Warriors amanota 134-95 (38-28,39-22, 42-17, 15-28).

Mu mukino wafashije Golden kugera muri ½ cy’irangiza, Klay Thompson yatsinzemo amanota 30, Stephen Curry atsinda amanota 29.

Andrew Wiggins nawe yagize uruhare muri uyu mukino atsinda amanota 18. Draymond Green yatsinze amanota 14, Jordan Poole abona amanota 12.

Ku ruhande rwa Memphis Grizzlies, Dillon Brooks yatsinze amanota 30 mu minota 39 yamaze mu kibuga. Desmond Bane atsinda amanota 25.

Mu byazamuye amanota ya Grizzlies muri uyu mukino, harimo amanota 12 yatsinzwe na Jaren Jackson.

Indi mikino yakinwe, Milwaukee Bucks yatsinzwe na Boston Celtics amanota 108-95 (28-26, 25-17, 29-27, 26-25).

Intsinzi ya Boston Celtics yabonye intsinzi ya gatatu mu mikino itandatu amakipe yombi amaze gukina. Umukino w’umunsi wa karindwi, ikipe izawutsinda izahita ibona itike ya ½ .

Umukino wa karindwi uzakinwa kuri iki Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022 saa tatu n’igice z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.

Imibare iri hagati ya Boston Celtics na Milwaukee Bucks irangana n’iri hagati ya Dallas Mavericks na Phoenix Suns kuko nabo banganya intsinzi 3-3.

Dallas Mavericks yujuje intsinzi eshatu itsinda Phoenix Suns amanota 113-86 (28-25, 32-20, 34-27, 19-14).

Muri uyu mukino, Umunya-Slovenie, Luka Dončić ukinira Dallas niwe watsinze amanota menshi kuko yashyize mu nkangara amanota 33.

Amakipe yombi azakiranurwa n’umukino wa karindwi kuko ikipe izawutsinda izabona itike ya ½ cy’irangiza. Uzakinwa kuwa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 saa munani z’ijoro i Kigali.

Philadelphia 76Ers yabonye itike ya ½ cy’irangiza mu cyerecyezo cy’Uburasirazuba itsinze Miami amanota 99-79 (21-17, 20-17, 27-31 na 31-14).

Philadelphia yabonye intsinzi ya kane mu mikino itandatu imaze guhuza amakipe yombi.

Stephen Curry umwe mu bihangange muri siporo y'Isi
Klay Thompson yatsinzemo amanota 30 arusha inita rimwe Stephen Curry
Golden State Warriors yihimuye kuri Memphis Grizzlies
Jaren Jackson Jr yananiwe gufasha ikipe ye kubona intsinzi
Wari umukino w'ishiraniro ku mpande zombi
Klay yagoye Memphis kuva umukino ugitangiye
Tyus Jones wa Memphis Grizzlies yari yambaye izi nkweto zakozwe na Nike
Andrew Wiggins wa Warriors yari yambaye inkweto zishashagirana
Klay Thompson yishimira intsinzi y'ikipe ye. Ni umwe mu bakinnyi beza bari muri NBA bazi gutsinda amanota atatu
Stephen Curry arashaka guhesha ikipe ye igikombe iheruka mu 2018
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza