IGIHE

Koga: Abatoza 15 batyarijwe gutegura abakinnyi bazahagararira u Rwanda

0 20-07-2024 - saa 16:08, Iradukunda Olivier

Abatoza 15 b’amakipe atandukanye yo koga mu Rwanda bahawe ubumenyi buzabafasha gutegura amarushanwa mpuzamahanga harimo n’azitabirwa n’Abanyarwanda mu minsi iri imbere.

Ni igikorwa cyamaze iminsi itatu gisozwa ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nyakanga 2024, aho bigishijwe uko umukinnyi ategurwa mu myitwarire ye mu buzima busanzwe n’uko yitwara mu marushwanwa by’umwihariko mu mukino wo koga.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela, yavuze ko ubumenyi bwatanzwe bwasize babonye ishusho y’uko bazategura abakinnyi.

Ati “Ni igikorwa cyari kigamije kubongerera ubumenyi ndetse no kubibutsa inshingano zabo nk’abatoza. Imikino ni kimwe nk’ibindi bikorwa byose buri mwaka haba hari ibishya. Uko bitwaye byagaragaje ko bazazamura abakinnyi mu marushanwa yo koga.”

“Turi mu minsi y’ibiruhuko kandi abanyeshuri ni bo tugira benshi nk’abakinnyi, ubu rero hagiye kubaho amarushanwa."

Ishyirahamwe rirategura amarushanwa ategura Imikino ya Olempike y’Urubyiruko mu 2026, hari imikino izabera i Budapest muri Hongrie mu mazi magari n’ayandi.

Kuri ubu hari abakinnyi babiri bitabiriye Imikino Olempike i Paris mu mukino wo koga bahagarariye u Rwanda ari bo Lidwine Uwase na Cyusa Oscar Peyre Mitilla.

Abatoza 15 ni bo bahawe ubumenyi
Abatoza bigishijwe gushyira mu ngiro ibyo bize
Rafiki Jean Claude ni we wahuguye aba batoza
Abatoza basabwe kuzamura urwego rw'abakinnyi biturutse ku bumenyi bungutse
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza