IGIHE

Kayitare Benon yazamutse imyanya 21 mu bakinnyi beza ku Isi muri Taekwondo

1 7-11-2019 - saa 20:33, IGIHE

Kayitare Benon ukina mu bari munsi y’ibilo 54 muri Taekwondo yageze ku mwanya wa 112 ku Isi muri uyu mukino, azamutseho imyanya 21 ugereranyije n’urutonde ruheruka aho yari ku mwanya wa 133.

Uru rutonde rwatangajwe ni urw’Ugushyingo 2019, rukorwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Taekwondo ku Isi (World Taekwondo/WT), hagamijwe kwerekana uko abakinnyi bahagaze hagendewe ku bigwi byabo mu marushanwa bakinnye.

Kayitare Benon yazamutseho imyanya 21 nyuma yo kwegukana umwanya wa karindwi mu mikino yo ku rwego rw’Isi y’abasirikare yabereye i Wuhan mu Bushinwa mu Ukwakira aho yatahanye icyemezo cy’ishimwe gihabwa abakinnyi barindwi ba mbere bahize abandi.

Uyu musore w’imyaka 20 yari umwe mu bakinnyi batatu bari bahagarariye u Rwanda muri iyo mikino ya Gisirikare, akaba ari na we washoboye kwitwara neza kurusha abandi.

Umukinnyi w’Umunya-Brésil wamutsinze ni we wegukanye Umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagabo bari munsi y’ibiro 54.

Kayitare ufite intego yo kuzaba umunyabigwi mu mukino wa Taekwondo ni we Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu uhatana mu Cyiciro cy’abakuru batarengeje ibiro 54, ubusanzwe akaba akinira Police Taekwondo Club.

Uyu musore yavukiye ku Kimironko ku wa 29 Nzeri1999, ni uwa kane mu muryango w’abana barindwi bavuka kuri Henry Mudaheranwa na Henriette Kabanyana.

Kayitare ubwo yiteguraga gukina n'Umunya-Brésil mu kwezi gushize mu Bushinwa
Kayitare Benon w'imyaka 20 yazamutse imyanya 21 mu bakinnyi beza ku Isi muri Taekwondo
Mu 2018, Benon yahize abandi mu irushanwa rya Korean Taekwondo Tournament
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Patriot 2019-11-08 04:20:41

Congs musore wacu. Gusa ndabona wambaye Kimono iriho ibendera rya South Korea sinzi impamvu utambaye iriho iry’ u Rwanda!!!

Kwamamaza