Rutahizamu wa Manchester City, Jack Grealish, ahangayikishijwe no kuba amaze amezi arindwi inzego z’umutekano mu gihugu cye zitarafata abamwibye ibikoresho by’iwe mu rugo by’arenga miliyoni 1$.
Mu Ukuboza 2023, ni bwo abantu bataramenyekana binjiye mu rugo rw’uyu mukinnyi bakuramo imikufi, amasaha ndetse n’ibindi bihenze cyane.
Uyu mukinnyi wari wagiye gukina umukino wahuje ikipe ye na Everton, byasabye ko bamwe mu muryango we barimo n’umugore we ari bo batabaza inzego z’umutekano ngo zibikurikirane.
Kuva icyo gihe ntabwo haratangazwa ibirebana n’abamwibye ari na cyo gituma uyu mugabo w’imyaka 28 avuga ko ahorana umutima uhagaze kandi bikagira ingaruka ku muryango we.
Ati “Mpora mfite ubwoba ko batazigera bafatwa kuko mba ndi mu gihirahiro. Njye n’umuryango wanjye kandi bihora bitugiraho ingaruka cyane. Amezi arindwi nta n’umwe urafatwa ngo baracyakora iperereza kandi ngo bashobora kuba baravuye no mu gihugu.”
“Kuba bataboneka kandi n’aho bari hatazwi bituma twumva ko igihe icyo aricyo cyose bakongera.”
Gusa nubwo bimeze bityo, uyu mukinnyi avuga ko ari kurinda umuryango we ndetse n’umugore we Sasha Attwood bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!