Imyaka irindwi irashize u Rwanda rushyira imbere siporo idashingiye ku guhatana ku rwego mpuzamahanga gusa, ahubwo harimo no gukingurira amarembo ba mukerarugendo bifuza gusura ibyiza birutatse.
Aha twavuga ko muri rusange abasuye ibice bitandukanye by’u Rwanda ari benshi ariko hari bamwe bahageze bakavugisha abatari bake cyane ko aba ari abakanyujijeho mu mikino itandukanye.
Hari abageze mu Rwanda bitabiriye ibikorwa byo kuhashora imari mu buryo butandukanye binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rudahwema korohereza buri wese ubyifuza.
Hari abageze mu Rwanda mu bikorwa bikomeye nko ’Kwita Izina’ ndetse no kwitabira inama zitandukanye.
IGIHE yagerageje kunyuramo bamwe mu bakandagiye mu Rwanda muri icyo gihe biganjemo abakinnyi b’umupira w’amaguru cyane cyane aba Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa zisanzwe zikorana n’u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Umunyabigwi wa Arsenal FC, Sol Campbell yasuye u Rwanda yifatanya n’ab’aho muri Siporo Rusange ‘Car Free Day’ ndetse arebana n’Abanyarwanda bafana iyi kipe umukino yatsinzemo Manchester United ibitego 3-1.
Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint-Germain yageze mu Rwanda binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda, ahamara iminsi ibiri ndetse anagirana ibihe byiza n’abana ba PSG Academy Rwanda.
Umukinnyi wakanyujijeho muri Tennis akaba n’umuririmbyi ukomeye Yannick Noah yasuye u Rwanda ndetse anyurwa n’uburyo yakiriwe, yitabira irushanwa rya "ATP Challenger 50 Tour" ndetse ubwiza bwarwo akaba yarabunyoteshejwe n’umuhungu we Joachim Noah udasiba gukurikirana imikino ya BAL.
Oriane Jean-François na Paulina Dudek ni abakinnyi bakomeye ba Paris Saint-Germain y’Abagore na bo bakaba barafashijwe n’ikipe yabo kugera mu Rwanda kureba ibyiza byarwo no kwereka umwana w’umukobwa ko ashobora gukina ruhago kandi ikamugeza kure.
Didier Drogba yamaze kuba inshuti y’u Rwanda ku buryo usibye kuba ari mu byamamare byise amazina abana b’ingagi, yitabiriye inama zikomeye zirimo ‘YouthConnekt’ yabaye mu 2019.
Umufaransa Arsène Charles Wenger wigeze gutoza Arsenal, yasuye u Rwanda ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange ya FIFA yabaye mu 2023 ndetse aganira n’abakunzi b’ikipe yandikiyemo amateka.
Inteko Rusange ya FIFA kandi yahurije mu Rwanda abakomeye muri Ruhago barimo Gianni Infantino uyobora FIFA ndetse n’abandi bafatanyije kuyiyobora na Patrice Motsepe uyobora CAF.
Eduardo César Daud Gaspar ushinzwe Siporo muri Arsenal we n’umugore we, Paula Gaspar n’umwana wabo, baryohewe n’ibihe byiza bagiriye mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere.
Lewis Hamilton wanditse amateka mu mukino wo gusiganwa mu modoka nto ‘Formula 1’, yasuye u Rwanda ndetse nyuma agaragaza ko ari hamwe mu hamushimishije ugereranyije n’ahandi yageze muri aka Karere.
Mohamed Farah ufite agahigo ko kwiruka metero 10 000, yageze mu Rwanda yitabira Kigali International Peace Marathon ndetse asura ibice birimo Kigali Golf Resort & Villas.
Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Handball muri Afurika, Dr. Mansourou Aremou, yasuye u Rwanda ndetse aganira na Perezida Kagame. Ibi biganiro byavuyemo umusaruro w’uko u Rwanda ruzakira Igikombe cya Afurika muri uwo mukino kizaba mu 2026.
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho cyagombaga kubera mu Rwanda ariko kigasubikwa cyasize hari bamwe mu bakinnye ruhago bamenye u Rwanda barimo Khalilou Fadiga, Laura Georges, Patrick Mboma, Roger Milla, Lilian Thuram, Anthony Baffoe n’abandi.
Umunya-Argentine Mauro Icardi ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa n’umugore we Wanda Nara bizihirije mu Rwanda isabukuru y’imyaka umunani bamaze mu rushako.
Louis van Gaal watoje Manchester United, yasuye u Rwanda asiga anise izina umwe mu bana b’ingagi nk’uko byagenze kuri Bernard Lama n’abandi.
Keylor Navas na Sergio Ramos bakiniye PSG bageze mu Rwanda bagirana ibihe byiza n’abana bigiraga umupira mu irerero ry’iyi kipe rikorera mu Rwanda.
Abandi basuye u Rwanda ni Gilberto Aparecido da Silva, Juan Pablo Sorin, Naomi Schiff, David Luiz, Sergio Ramos, Caitlin Jade Foord, Jordan Nobbs, Jennifer Patricia Beattie, Katie McCabe, Julian Draxler, Thilo Kehrer, Jose Maria Bakero, Pauleta, Jurriën David Norman Timber n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!