U Rwanda rugiye kwakira Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo (African Taekwondo Senior Championships 2022) itegerejwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 13-17 Nyakanga 2022.
Kuri ubu ibihugu 29 bigizwe n’abakinnyi bagera kuri 400 nibyo bimaze kwiyandikisha nk’ibizitabira iyi mikino izabera mu nyubako y’imyidagaduro n’ibikorwa bya siporo ya BK Arena.
Ibihugu bimaze kwiyandikisha birimo, u Rwanda, Kenya, Sudani, Misiri, Centrafrique, Sénégal, Somalie, Eswatini, Ghana, Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi, u Burundi, Gambia, Chad, Botswana, Madagascar, Lesotho, Niger na Djibouti.
Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo izakinwa mu byiciro bibiri birimo Poomsae na Kyorugi. Biteganyijwe ko irushanwa mu myiyereko (Poomsae) rizakinwa ku wa 13 – 14 Nyakanga 2022, mu gihe irushanwa mu kurwana (Kyorugi) rizakinwa ku wa 16–17 Nyakanga 2022, ari na bwo igihugu kizaba cyegukanye igikombe kizagishyikirizwa.
Iri rushanwa ry’uyu mwaka u Rwanda ruzaryakirira muri BK Arena (yahoze ari Kigali Arena). Ni bwo bwa mbere mu mateka rigiye gukinirwa muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ikipe y’u Rwanda mu byiciro byombi, yatangiye umwiherero mu mezi atandatu ashize, aho ukorerwa Imburabuturo.
Mu ntangiriro za Nyakanga 2022, ikipe izatangira gukorera imyitozo muri BK Arena.
Mu minsi ishize, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryashyizeho Umunya-Koreya y’Epfo, Jeong Ji-Man, nk’umutoza w’Ikipe y’Igihugu ari nawe uzatoza ikipe izitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo.
Abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda bari mu mwiherero:
Ikipe y’Abagabo: Benoît Kayitare, Jean De Dieu Niyigize, Happy Niyomugabo, Jean Paul Sekanyambo, Savio Nizeyimana, Jackson Iyamuremye, Jules Tuyishime, Vincent Munyakazi, Mussa Twizeyimana, Daël Sinayobye, Jackson Iyamuremye, Boris Muhire na Cedrick Mwemezi.
Ikipe y’Abagore: Francine Uwamahoro, Florence Wimuriza, Hyacinthe Cyuzozo, Aline Ndacyayisenga, Adeline Mutesi, Kevine Mutoniwase, Adinette Umuhoza, Nadège Umurerwa na Denise Uwase.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!