Irushanwa rihuza Banki rizwi nka ‘RBA Interbank Sports Tournament’ rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu aho iry’uyu mwaka riteganyijwe tariki 27 Nyakanga kugeza 31 Kanama 2024.
Iri rushanwa ritegurwa n’Ihuriro rya Banki mu Rwanda, Rwanda Bankers’ Association [RBA] rizitabirwa n’ibigo umunani bizahatana mu mikino ine.
Ibyo bigo ni Banki y’Abaturage (BPR), I&M Bank, NCBA Bank, Ecobank, GT Bank, Zigama CSS, Equity na Bank of Kigali. Ni mu gihe imikino izakinwa ari umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball no Koga.
Umuyobozi wa RBA, Ntore Francis Tony yatangaje ko intego z’iri rushanwa ari gufasha abakozi b’ibi bigo gukora siporo ariko kandi ko hari n’amahirwe abakinnyi babikuramo yo kubona akazi.
Ati “Intego nkuru y’iri rushanwa ni ugufasha abakozi gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza bubafasha gukora akazi neza. Hari ukumenyana no kungurana ubumenyi.”
Yakomeje avuga ko bamwe mu bakozi bafite impano bariboneramo amahirwe yo kubona akazi bigaragarira mu guhindura ibigo bakinira uko imyaka itandukana.
Iri rushanwa rikurikiza amategeko yose mpuzamahanga uko ateganywa n’amashyirahamwe yayo.
Mu mupira w’amaguru, hakozwe amatsinda abiri agizwe n’amakipe arindwi. Irya mbere rigizwe na Equity Bank, NCBA na I&M Bank. Irya kabiri ririmo BK, Zigama CSS, BPR na GT Bank.
Muri Basketball hakozwe amatsinda abiri, aho irya mbere ririmo BK, NCBA na Ecobank. Irya kabiri ririmo Equity Bank, BPR na I&M Bank.
Muri Volleyball nta matsinda yakozwe kuko hitabiriye amakipe atatu gusa ariyo Zigama CSS, BPR na BK bityo akazakina mu buryo guhura bizwa nka round robin.
Mu mwaka ushize ubwo ryari ryitabiriwe n’amakipe icyenda, Equity Bank yihariye ibikombe kuko yabyegukanye mu mupira w’amaguru na Volleyball, mu gihe BK yahize andi muri Basketball.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!