IGIHE

Dame Holmes wamamaye mu gusiganwa ku maguru yeruye ko aryamana n’abo bahuje igitsina

0 19-06-2022 - saa 16:05, Uwiduhaye Theos

Umwongereza Dame Kelly Holmes wamamaye mu mikino ngororamubiri yo kwiruka yatangaje ko ari aryamana n’abo bahuje ibitsina nyuma y’igihe kinini abibitse yaranze kubivuga.

Uyu mugore w’imyaka 52 watwaye imidali ya Zahabu yiruka muri metero 800 na 1 500 mu mikino yo mu 2004 yabereye Athens mu Bugiriki, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena mu kiganiro yagiranye na The Mirror nibwo yatangaje ko aryamana n’abo bahuje imiterere.

Yavuze ko yamenye ko afite ibyiyumviro ku bagore bagenzi be ubwo yari afite imyaka 17, bivuze ko amaze imyaka 35 yaratinye kuvuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina.

Yagize ati “Nari nkeneye kubikora ubu, ku bwanjye. Ni icyemezo cyanjye. Mfite ubwoba bwo kuba ndi kubivuga. Ndumva ngiye guturika kubera ibyishimo mfite[…] mu gihe iki kiganiro kigiye hanze nzahangana n’ubwoba.”

Holmes yahoze ari umusirikare ariko mu 1997 abivamo ajya mu byo kwiruka. Yavuze ko yari yarahishe ibyiyumviro bye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuko igihugu cy’u Bwongereza kitemeraga ko abaryamana bahuje ibitsina bajya mu gisirikare kugeza mu 2000.

Uyu mugore yavuze ko yari yaratinye kuvuga ko ari umutinganyi
Kelly Holmes yahoze mu gisirikare akivamo mu 1997 ajya mu byo gusiganwa ku maguru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza