IGIHE

Aquatic Academy Kampala yegukanye irushanwa rya ‘Mako Sharks Summer Invitational Championship 2025’

0 9-06-2025 - saa 10:51, IGIHE

Ikipe y’umukino wo Koga ya Aquatic Academy Kampala yo muri Uganda, yegukanye irushanwa rya ‘Mako Sharks Summer Invitation Swimming Championship 2025’ ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025.

Ni irushanwa ryabaye iminsi ibiri aho ryari ryatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Kamena, ribera muri Green Hills Academy.

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya kane, ryitabiriwe n’abarenga 220 baturutse mu makipe icyenda ari yo Aquatic Academy Kampala, Cercle Sportif Karongi Academy, Friends OF Water Swim Club, Hertz Swim Club, Kigali Sporting Club, Mako Sharks Swimming Club, Ntare Louisenlund School, Starlings Swim Club na Steers Aquatics.

Aquatic Academy Kampala yaryegukanye nyuma yo gukusanya amanota 5094, ikurikirwa na Mako Sharks SC yari yaritwaye mu 2024 aho kuri iyi nshuro yagize amanota 3098 naho Cercle Sportif Karongi Academy iba iya gatatu n’amanota 1734,5.

Kigali Sporting Club yabaye iya kane n’amanota 1534, Hertz Swim Club iba iya gatanu n’amanota 751,5 ikurikiwe na Friends of Water Swim Club n’amanota 519,5 mu gihe Starlings Swim Club yabaye iya karindwi n’amanota 454, Steers Aquatics iba iya munani n’amanota 391,50 naho Ntare Louisenlund School iba iya cyenda n’amanota 136.

Bazatsinda James uyobora Ikipe ya Mako Sharks itegura iri rushanwa, yavuze ko iry’uyu mwaka ryari rikomeye cyane bitewe n’urwego rw’abitabiriye.

Yashishikarije andi makipe yo mu Rwanda gutegura amarushanwa menshi, avuga ko ari byo byatuma urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda ruzamuka.

Umutoza w’Ikipe ya Aquatic Academy Kampala, Kalungi Mohammed, yishimiye urwego iri rushanwa rimaze kugeraho, avuga ko yishimiye kuba baryegukanye.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, yashimiye Ikipe ya Mako Sharks yateguye irushanwa n’abaryitabiriye bose.

Ati “Ndashimira byimazeyo Mako Sharks Swim Club ku buryo yateguye iki gikorwa, ikabasha guhuza amakipe icyenda harimo atanu yo mu Rwanda n’andi ane yo muri Uganda. Inshuti zacu zaturutse muri Uganda, turabashimiye cyane ku bwo kwitabira.”

Yongeyeho ko kwitabira iri rushanwa bishimangira umubano mwiza uri hagati y’amakipe yo mu Rwanda no muri Uganda.

Yasoje agira ati “Ndongera gushimira by’umwihariko ababyeyi, cyane cyane abaje baherekeje abana babo baturutse muri Uganda. Muri ingenzi cyane. Iyo mutaba mushyigikiye abana banyu, kandi bacu ntabwo tuba dufite aba bakinnyi beza turi kureba uyu munsi.”

Irushanwa rya ‘Mako Sharks Summer Invitational Championship 2025’ ryari ryitabiriwe n'amakipe icyenda
Shema Maboko Didier wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ari mu barebye iri rushanwa
Munyana Cynthia uyobora Federasiyo yo Koga ari kumwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo w’u Rwanda, Ingabire Paula, wari witabiriye iri rushanwa
Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wo Koga, Munyana Cynthia
Bazatsinda James uyobora Ikipe ya Mako Sharks itegura iri rushanwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza