IGIHE

Abapolisi ibihumbi 45 bazifashishwa mu birori byo gufungura Imikino Olempike

0 17-07-2024 - saa 17:45, IGIHE

Abapolisi bagera ku bihumbi 45 ni bo bazacunga umutekano mu birori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike ya 2024 i Paris, aho hitezwe ko bizitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma basaga 100.

Ni ubwa mbere ibirori bitangiza Imikino Olempike bizaba bibereye hanze ya stade, ndetse hateguwe ubwato 80 buzajyana abakinnyi bavuye mu bindi bihugu mu bilometero bitandatu bikijije Umugezi wa Seine, nko ku Munara wa Eiffel.

Abakinnyi n’abandi bazagira uruhare muri ibi birori, bazanyura ahantu nyaburanga mu murwa mukuru w’u Bufaransa. Abagera ku bihumbi 300 ni bo bitezwe kubyitabira ndetse umutekano wakajijwe nyuma y’intambara zibera muri Gaza na Ukraine.

Umuhuzabikorwa w’Imikino Olempike ya 2024, Lambis Konstantinidis yagize ati "Ni inzira y’ibilometero bitandatu, rero ni umuzenguruko munini bigoye gucunga. Ni yo mpamvu dukeneye abo bantu benshi [bacunga umutekano]."

Konstantinidis yashimangiye ko iraswa rya Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wiyamamarizaga muri Pennsylvania ku wa Gatandatu, ntacyo rizahindura kuri gahunda z’umutekano basanganywe.

Ati "Gahunda zacu z’umutekano ntizigeze zihinduka. Buri gihe bareba ibigezweho, bakagerageza kubihuza. Dufitanye imikoranire ya hafi n’inzego z’umutekano n’iz’ubutasi za Amerika. Turi gusangira amakuru yose dufite. Twizeye ko turi ku murongo umwe kandi nta mpinduka ziraba muri gahunda zacu kubera ibyabaye."

Hejuru y’abashinzwe umutekano bazaba bari ahabera ibirori, hari kandi n’itsinda ry’abantu 100 rizaba riri gukorera ku biro by’umutekano by’Imikino Olempike i Saint-Denis, hanze ya Paris.

Intambara zo mu mahanga n’impungenge z’umutekano imbere mu gihugu byatumye guverinoma y’u Bufaransa ikaza umutekano wayo ku rwego rwo hejuru.

Muri Gicurasi, hari umugabo watawe muri yombi mu Mujyi wa Saint-Etienne akekwaho gucura umugambi wo kuzagaba igitero mu izina ry’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State kuri stade y’umupira w’amaguru mu Mikino Olempike.

Ubwato bwa polisi bugenzura umutekano mu Mugezi wa Seine i Paris ahazabera Imikino Olempike
Ku Mugezi wa Seine ni ho hazabera ibirori byo gutangiza Imikino Olempike ya 2024 hagati ya tariki ya 26 Nyakanga n'iya 11 Kanama 2024
Abapolisi ibihumbi 45 bitezwe mu birori byo gutangiza Imikino ya Paris
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza