Itsinda ry’Abanyarwanda 10 barimo abasanzwe bakina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, bakubutse muri Portugal aho bari bitabiriye isiganwa ryaho riri ku ngengabihe ya Shampiyona y’Isi kugira ngo barebe uko amasiganwa yo kuri urwo rwego ategurwa.
Iri siganwa rya “WRC Vodafone Rally de Portugal 2025” ryabaye tariki ya 15-18 Gicurasi, ryegukanywe n’Umufaransa Sébastien Ogier ukinana na Vincent Landais muri GR Yallis Rally1.
Mu barirebye harimo Abanyarwanda 10 bari mu rugendoshuri, barimo abasanzwe bakina amasiganwa ya Rally, abari mu bayategura n’abakunzi b’uyu mukino wo gusiganwa mu modoka.
Abo barimo Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude basanzwe bakina Rally mu Rwanda na Sabine Rubibi Hoziyana uri mu bategura amasiganwa, aho ari na we wari Umuyobozi wa “Sprint Rally GMT 2025” yabereye i Musha mu ntangiriro za Gicurasi.
Aganira na IGIHE, Mugabo Jean Claude yagize ati “Icyari kitujyanye kwari ukureba uko abandi bategura, uko bakina, imihanda n’uko imyiteguro ya Rally ziri ku rwego rw’Isi iba imeze.”
Yakomeje agira ati “Turashimira federasiyo [RAC] yadufashije muri iyi gahunda. Byagenze neza kuko twahungukiye ubumenyi.”
Abajijwe impamvu bahisemo Portugal mu bindi bihugu bitandukanye biberamo amarushanwa nk’aya, Mugabo yavuze ko hafite isiganwa rikunzwe cyane ndetse imiterere y’aho ribera imeze nk’iyo mu Rwanda.
Ku byihariye babonyeyo, yavuze ko “imitegurire yabo muri rusange ntabwo isanzwe. Ni abantu bita kuri buri kantu kandi buri wese aba afite ikintu cyihariye akora. Baba bafite amakipe akomeye cyane, buri wese azi icyo agomba gukora kandi kinyamwuga.”
Yongeyeho ati “Twe nk’abasanzwe bakina, twakuyemo isomo mu buryo bwo kwitegura mbere ya Rally, mu gihe turi mu isiganwa, uko abakanishi bacu bitegura n’ibindi byadufasha kuba twatsinda.”
Uru rugendoshuri rwabaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira “Rwanda Mountain Gorilla Rally” iri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika, tariki ya 4-6 Nyakanga 2025.
Ni mu gihe kandi mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) yatangiwemo ibihembo by’abitwaye neza mu marushanwa ritegura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!