Ikipe y’u Rwanda y’Abakobwa batarengeje imyaka 18 yageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Gicurasi, nyuma yo kwegukana umudali wa Bronze aho yabaye iya gatatu muri Shampiyona y’Isi ya Cross Country yahuje ibigo by’amashuri, ikabera i Nairobi muri Kenya.
Iyi mikino yabaga ku nshuro yayo ya 24 hagati ya tariki ya 10 n’iya 14 Gicurasi 2024, bikaba ubwa mbere ibereye muri Afurika, yakinwe mu byiciro bitatu; Abatarengeje imyaka 18, 15 na 12.
U Rwanda rwahagarariwe n’amakipe abiri, ni ukuvuga iy’abahungu igizwe n’abakinnyi bane n’indi y’abakobwa igizwe n’abakinnyi bane, bose hamwe bakaba umunani mu batarengeje imyaka 18.
Ikipe y’u Rwanda y’Abakobwa yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba iya gatatu mu makipe icyenda yakinishije abakinnyi guhera kuri bane.
Uwitonze Claire wabaye uwa 10 muri 77 basoje irushanwa, ni we Munyarwanda wasoreje hafi akoresheje iminota 11 n’amasegonda 36 ku ntera ya metero 3400.
Nyuma yo kugera i Kigali, uyu mukobwa wiga kuri Collège Foundation Sina Gérard, yavuze ko byashobokaga ko bakwegukana umwanya wa kabiri cyangwa uwa mbere, ariko bagowe n’uko bakinnye ari bake kandi hari ibihugu byari bifite abakinnyi benshi.
Ati "Ni irushanwa ryagenze neza kuri njye na bagenzi banjye. Imbogamizi yabaye ko twari bake, abandi bari benshi, byaratugoraga. Twasaba ko ubutaha babongera kugira ngo natwe dutere imbere. Byarashobokaga ko uriya mwanya wa gatatu twawurenga tukaba aba kabiri cyangwa aba mbere."
Yasabye kandi ko we na bagenzi be bakongererwa amarushanwa ya Cross Country kuko bagiye i Nairobi batarakinnye bihagije.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, yavuze ko bungukiye byinshi muri iri rushanwa bari bitabiriye bwa mbere.
Ati "Twabonye ko bishoboka. Twahuye n’ibihugu byinshi bimenyereye ariko abana bagaragaza ko bakora bigakunda. Byaduhaye isomo ko turamutse duteguye birushijeho, twaza no ku mwanya wa mbere kuko birashoboka."
Ikipe y’Abahungu na yo yarigizwe n’abakinnyi bane yasoje ku mwanya wa karindwi mu makipe 16 yari ahagarariye ibihugu byiyandikishije ko bifite abakinnyi bane bazabarirwa ibihe hagateranywa amanota yabo.
Iki kiciro cy’abahungu cyasojwe umukinnyi w’Umunyarwanda waje hafi ari Siborurema Ephrem wabaye uwa 30 mu bakinnyi 111 basoje irushanwa, akoresha iminota 17 n’amasegonda atanu ku ntera ya metero 5100.
Iyi mikino ya "ISF World School Cross Country Championship" yari yitabiriwe n’abakinnyi 481 baturutse mu bihugu 21 byo ku migabane itanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!