IGIHE

U Rwanda rwasabye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025

1 11-09-2019 - saa 19:11, Eric Tony Ukurikiyimfura

U Rwanda rwatanze ibyangombwa bisabwa kugira ngo Umujyi wa Kigali uzakire Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera muri Afurika mu 2025.

Kuri uyu wa Gatatu i Aigle mu Busuwisi ni bwo abahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda bashyikirije David Lappartient, Perezida w’Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibisabwa ngo ruzakire iyi shampiyona.

Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John mu gihe FERWACY yari ihagariwe na Perezida wayo Bayingana Aimable.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko uretse kwakira ubusabe bw’u Rwanda, yashimishijwe no kwakira intumwa z’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda n’Umuyobozi waryo Bayingana Aimable, bakaganira ku kigo kigamije iterambere ry’uyu mukino.

Nyuma yo kugira ubunararibonye bwo gutegura gutegura Tour du Rwanda inshuro 11, u Rwanda rurifuza kwinjira mu mateka y’uyu mukino nk’igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyakiriye shampiyona y’Isi.

Shampiyona y’Isi mu mihanda y’i Kigali izongerera ibyishimo Abanyarwanda no hanze y’u Rwanda, ku gihugu cyabaye intangarugero mu iterambere ry’inzego zose.

Imikino nayo ntiyasigaye inyuma, kwakira shampiyona yIsi mu 2025 bizaba ari ubutumwa bw’icyizere kuri Afurika yose n’umuryango w’amagare by’umwihariko, ukora cyane ngo ugere mu bihugu byose.

U Rwanda rwasabye kwakira shampiyona y’Isi y’amagare nyuma y’uko rwakiriye iya Afurika mu myaka ushize.

Maroc ni ikindi gihugu cya Afurika cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye mu mukino w’Amagare mu 2025.

U Rwanda rwasabye kwakira Shampiyona y’Isi y'Amagare mu 2025
Perezida wa UCI, David Lappartient yishimiye guhura na Bayingana Aimable uyobora FERWACY
U Rwanda rurashaka kwakira iyi Shampiyona y'Isi izabera muri Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Maurice MAKAMBA 2019-09-12 06:15:20

@ Aimable, congratulations well done and keep it up. you make the difference and us proud. mu, byukuri level ya magare imaze kuzamuka kurwego rushimishije kand burya burikintu gikorwa neza Kubera ubuyobozi bwiza.

Kwamamaza