IGIHE

Benediction Excel Energy yajyanye intego ebyiri muri Tour du Sénégal zirimo no kuyegukana

0 8-11-2019 - saa 09:54, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’umukino w’amagare ya Benediction Excel Energy imaze umwaka umwe yemejwe nk’ikipe ya mbere yo mu Rwanda yemerewe kwitabira amasiganwa mpuzamahanga, igiye gukina isiganwa rizenguruka Sénégal, aho yajyanye intego ebyiri zirimo kwegukana umwenda w’umuhondo muri iri siganwa.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu (saa 01:00) ni bwo Benediction Excel Energy yahagurutse i Kigali yerekeza muri Sénégal, aho ibanza guca muri Ethiopia mbere yo gukomeza mu Burengerazuba bwa Afurika.

Benediction Excel Energy yahawe ubutumire kugira ngo izitabire iri siganwa rizatangira ku Cyumweru tariki ya 10 kugeza tariki ya 17 Ugushyingo 2019, aho rizatanga amanota yo kwitabira imikino Olempiki ya Tokyo izaba mu mwaka utaha.

Byukusenge Patrick, Nzafashwanayo Jean Claude, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’, Munyaneza Didier ‘Mbappé’ na Nkurunziza Yves ni bo bakinnyi bahagurukanye n’umutoza Sempoma Félix mu gihe umukanishi ari Karasira Théoneste.

Sempoma Félix yavuze ko muri iri siganwa bajyanye intego ebyiri, aho iya mbere ari ugushaka amanota azabafasha kwitabira amasiganwa menshi mu mwaka utaha ndetse no kwegukana iri siganwa rizenguruka Sénégal.

Ati” Ni irushanwa ryiza ritanga amanota, twashatse kuryitabira kugira ngo rizadufashe kuzamuka mu rundi rwego. Uyu mwaka turi aba gatatu muri Afurika, turashaka ko dukomezanya uyu mwanya nibishoboka tuzafate n’uwa kabiri kuko uwa mbere biragoye uyu mwaka amasiganwa arasa n’ayarangiye. Amakipe atatu ya mbere akina amarushanwa yose yateguwe muri Afurika.”

“Ni isiganwa ritambika cyane kandi abakinnyi dufite bisanga mu misozi cyane ariko bagomba kumenyera byose. Twarabyiteguye kuko tuvuye muri Tour du Faso hamwe n’ikipe y’igihugu, tuzakoresha amayeri yo kubacika hakiri kare tutarindiriye guhatana tugeze ku murongo kuko turashaka umwambaro w’umuhondo.”

Byukusenge Patrick wagiye uyoboye bagenzi be, yavuze ko atari ubwa mbere agiye gukina iri siganwa rya Tour du Sénégal kuko yaherukagayo ajyanye n’ikipe y’igihugu ku buryo yizeye ko bazaryitwaramo neza nubwo rigoranye cyane.

Ati” Intego dufite ni ugutsinda nubwo nta misozi irimo hariya kuko ni ubwa kabiri ngiyeyo. Ni ahantu menyereye, harashyuha hamwe na hamwe, haratambika kandi haba n’umuyaga ariko ntibizatubuza gutsinda, ikipe yanjye ndayizeye.”

Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude bari mu ikipe y’u Rwanda yakinnye Tour du Faso na yo irimo imirambi myinshi mu gihe Byukusenge Patrick na Manizabayo Eric na bo bakinnye Grand Prix Chantal Biya yo muri Cameroun na yo itarangwamo imisozi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2019 nibwo Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi ‘UCI’ yemeje Benediction Excel Energy Team nk’ikipe yo mu cyiciro cy’agatatu cy’amakipe akina uyu mukino.

Irushanwa rya mbere rikomeye iyi kipe yakinnye ni Tour du Rwanda 2019 yari ku rwego rwa 2.1, aho yasoje iri ku mwanya wa gatandatu mu makipe 15.

Yakinnye kandi Tour de Limpopo yabereye muri Afurika y’Epfo muri Gicurasi, aho yabaye iya gatandatu mu makipe 20 ndetse na Tour du Congo yegukanywe na Nzafashwanayo Jean Claude muri Kanama.

Benediction Excele Energy yitabiye Tour du Senegal: Nkurunziza, Manizabayo, Byukusenge, Munyaneza, Nzafashwanayo n'umutoza Sempoma
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza