IGIHE

Areruya Joseph wari mu bahanzwe amaso yavuye muri Tour du Rwanda 2021

1 3-05-2021 - saa 19:38, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umunyarwanda Areruya Joseph ukinira Benediction Ignite, inzozi ze muri Tour du Rwanda 2021 zarangiriye mu gace ka kabiri kasorejwe i Huye nyuma yo gutenguhwa n’igare ndetse agafatwa n’imbwa.

Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda mu 2017, yari umwe mu bari bahanzwe amaso mu gace ka kabiri kahagurutse i Kigali kuri uyu wa Mbere kereza i Huye ku ntera y’ibilometero 120,5.

Gusa, ntibyamukundiye kuko ari we mukinnyi utasoje isiganwa ry’uyu munsi nyuma yo kugira ikibazo cy’igare ndetse agafatwa n’imbwa nk’uko byemejwe n’umutoza we Munyankindi Benoît aganira n’umunyamakuru wa Royal FM.

Ati “Ejo twatangiranye ibibazo, n’uyu munsi ni ibibazo, ariko Areruya we byamurangiriyeho, wabonye ko byari bikomeye. Dutangira yagize ikibazo cy’igare, turamuhindurira kuko we tumufitiye amagare abiri, igare rye rya kabiri naryo turarimuha biranga, mu gihe twashakaga uko yasubira mu isiganwa biranga mu maguru imbwa ziraza, iyo umubiri wanze biba byanze. Igare ryanze ariko n’umubiri ntiwamworoheye, ariko nta kundi.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Areruya Joseph yabanje kugorwa n’igare ubwo isiganwa ryari rigeze mu Nkoto muri Kamonyi, nyuma afatwa n’imbwa ubwo yari amaze gusigwa hafi iminota itatu isiganwa rigeze i Muhanga.

Munyankindi yavuze ko ubu agiye gushingira ku bakinnyi bane basigaye barangajwe imbere na kapiteni w’iyi kipe, Byukusenge Patrick, Munyaneza Didier ‘Mbappé’, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ na Uwiduhaye uri gukina iri rushanwa bwa mbere.

Ati “Ni igihombo, nsigaranyemo abakinnyi bane, ngize amahirwe mfite Patrick umeze neza, mfite Manizabayo umeze neza, mfite Didier umeze neza, n’ubundi amanota y’abakinnyi batatu nayabona nshatse gukina neza.”

Uyu mutoza yasobanuye ko icyatumye Uwiduhaye asigwa hafi iminota 14 ku gace ka mbere ka Kigali- Rwamagana, ari uko yatobokesheje.

Areruya Joseph wavukiye mu Karere ka Kayonza, agakinira Les Amis Sportifs akiri muto, yerekeje muri Benediction Ignite muri uyu mwaka wa 2021 nyuma yo kuva muri Pédale Pilotine.

Yakinnye kandi nk’uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo mu 2017- 2018 ndetse no muri Delko–Marseille Provence yo Bufaransa mu 2018-2019.

Mu marushanwa akomeye yakinnye, Areruya yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l’Espoir yo muri Cameroun.

Areruya Joseph wabaye umukinnyi w’umwaka wa 2018 muri Afurika, yihariye kandi kuba ari we mukinnyi wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix akarirangiza muri Mata 2019.

Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, Areruya Joseph yari yitwaye neza mu gace ka mbere ka Kigali- Rwamagana kakinwe ku Cyumweru, aho yabaye uwa 44 anganya ibihe n’abandi bose bamuje imbere.

Areruya Joseph yavuye muri Tour du Rwanda 2021 nyuma yo kugorwa n'igare ndetse agafatwa n'imbwa
Areruya Joseph yari mu Banyarwanda bitwaye neza mu gace ka mbere kakinwe ku Cyumweru
Areruya Joseph (ibumoso) na Uwiduhaye uri gukina iri rushanwa bwa mbere
Areruya (ubanza iburyo), yegeranye n'umutoza Munyankindi mu ifoto bafashe bari kumwe na Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe na Perezida wa Sena

Amafoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza