IGIHE

Abatarabigize umwuga bahawe umwanya muri Tour du Rwanda ya 2019

2 12-02-2019 - saa 16:12, Ngabo Roben

Ku nshuro ya mbere abatarabigize umwuga bazasiganwa mu mihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mukino wo gusiganwa ku magare.

Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 11, rizatangira tariki 24 Gashyantare kugeza tariki 3 Werurwe 2019.

Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, Ferwacy, ryahaye umwanya abatarabigize umwuga bakunda kunyonga igare, bemererwa gusiganwa mu duce tubiri twa Tour du Rwanda y’uyu mwaka, aho bazajya bahaguruka amasaha atatu mbere y’uko ababigize umwuga batangira.

Aya mahirwe aje mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mukono w’amagare nkuko byifujwe n’ubuyobozi bwa Ferwacy buyobowe na Aimable Bayingana.

Uyu muyobozi yemeza ko kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga bidahagije, ahubwo no kongera umubare w’abakerarugendo basura u Rwanda ari indi nyungu igihugu kigiye kujya gikura muri uyu mukino.

Bayingana yagize ati “Twatangiye imishinga yo guteza imbere igihugu cyacu binyuze mu mukino w’amagare. Guteza imbere ubukerarugendo ni kimwe mu bishoboka kuko hari abanyamahanga benshi bakwishimira kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda nk’igihugu cyiza ariko bakanabikora ku igare nk’umukino mwiza.”

Iri siganwa ry’abatarabigize umwuga rizakinwa n’abantu 50 gusa baziyandikisha mbere.

Ni mu minsi ibiri ya Tour du Rwanda tariki 27 Gashyantare 2019 aho bazahaguruka i Rubavu berekeza i Karongi banyuze mu ishyamba rya Gishwati ku ntera y’Ibilometero 103 na tariki 28 Gashyantare 2019 ubwo bazahaguruka i Karongi berekeza i Musanze ku ntera y’Ibilometero 138,7.

Iri siganwa ryateguwe na Ferwacy ku nkunga y’umushinga wa Leya y’u Budage wita ku iterambere ‘GIZ’ na Minisiteri y’Ubukungu n’Iterambere y’u Budage.

Abatarabigize umwuga bashyiriweho uburyo bwo kunyonga mu mihanda ya Tour du Rwanda
Byakozwe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mukino wo gusiganwa ku magare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mushimiyimana janvier 2019-02-15 06:08:37

mbanje kubasuhuz amahoro y’imana abane namwe, igitekerezo cyange nuko mwajya mudushyiriraho iyo gahunda muturere mbere yko tour d rwanda itangira, nko mu bugesera nahand haba amagare menshi kurugero rugaragara, kbs urubyiruko turabyifuza kandi turashoboy pe! nuk tubura abadushyigikira kand usanga dufite imyitozo ihagije, niyo twajya dutanga amafaranga yokugura itike
ntacyo rwose, murakoze igitekerezo cyanjy n’icyo.

2
[email protected] 2019-02-12 13:39:20

nibyiza cne ariko ndumva mwabahaye ibirotero byinshi batazabasha kubikora mwagabanya kujyirango bitazabatera ubwoba

Kwamamaza