IGIHE

Imodoka zakozwe mbere ya 2021 ushobora kugura munsi ya miliyoni 30 Frw

0 13-07-2024 - saa 22:18, Mugisha Christian

Niba umeze nkanjye, ukunda kugira ingendo nyinshi cyane. Kuba umuntu umeze gutyo rero udafite ibikorohereza mu gukora izo ngendo biragatsindwa. Kugira imodoka igufasha bituma ukoresha neza igihe, gahunda nyinshi ukazikora neza.

Niba kandi utuye ahantu kure nta cyiza nko kugira imodoka izajya ukorohereza mu ngendo zihajya cyangwa zihava.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri zimwe mu modoka ushobora kugura ziri munsi ya miliyoni 30 Frw kandi zakozwe n’inganda zinyuranye mu myaka ya mbere ya 2021.

2012 Toyota RAV4

Iyi ni imodoka ikorwa n’uruganda rwa Toyota. Nk’uko biri mu izina ryayo yakozwe mu 2012, igiciro cyo ku isoko kikaba ari $22,650, [asaga ho gato miliyoni 29 Frw]. Iyi modoka ibarwa mu cyiciro cya SUV kuko ijyamo abantu benshi bari hagati ya batanu na barindwi.

Ingufu ziyihutisha zituruka mu mapine abiri y’imbere gusa, ibizwi nka ‘Front Wheel Drive- FWD’. Moteri yayo ifite ibitembo bine bikoze mu nyuguti ya V- ‘V6’.

Iyi modoka igira vitesses enye za automatique. Mu busanzwe imodoka igira ingufu za moteri zizwi nka Horsepower n’izindi zizwi nka Torque, zose zifasha imodoka kugira imbaraga nyinshi. 2012 Toyota RAV4, igira ingufu 179 za horsepower n’iza Torque zingana na 172.

2010 Hyundai Santa Fe

Iyi ni imodoka nziza nayo ikorwa n’uruganda rwa Hyundai, inshya ikaba ihagarara $21,695, angana na miliyoni 28,613,448 Frw. Nayo ibarwa nka SUV kuko yicarwamo n’abantu batanu.

Ingufu zituma yihuta cyane zituruka mu mapine y’imbere ‘FWD’ ariko hakaba hari n’icyiciro cy’iza ‘AWD’ aho ingufu ziba zituruka mu mapine yose uko ari ane. Hari imodoka za 2010 Hyundai Santa Fe zifite ingufu za horsepower 175 hakaba n’izindi zifite izingana na 276.

Iyi modoka ikundwa cyane kubera gukoresha lisansi neza, kuko ikoresha hafi litiro 9.4 mu bilometero 100 by’urugendo.

Ziboneka mu byiciro bitaty aho icya mbere cy’ibanze ari Hundai Santa Fe GLS iboneka kuri $21,695, iya Hundai Santa Fe SE, ikaboneka kuri $25,995, mu gihe iya Hundai Santa Fe Limited, iboneka kuri $26,645.

2021 Kia Forte

Kia Forte yo mu 2021 ni imodoka ikorwa n’uruganda rwa KIA, rukaba ruteganya ko igomba kuva ku ruganda ihagaze $17,890 angana na 23,434,486 Frw. Izi ni zimwe mu modoka zikunzwe cyane hano mu Rwanda. Iyi modoka ibarwa mu ingufi cyangwa nto, izwi nka ‘Sedan’ ikaba yicarwamo n’abantu batanu gusa.

Iyi modoka igira imiryango ine. Igira moteri y’ibitembo bine ya litiro ebyiri ifite ingufu za horsepower 147. Ishobora kuboneka mu mabara agera kuri atatu atandukanye.

2021 Nissan Versa

Nissan Versa yo mu 2021 ifite agaciro ka $14,980, angana na 19,622,616 Frw. Iyi ni imodoka nziza cyane yo mu cyiciro cya sedan, ifite imiryango ine gusa, n’imyanya itanu yo kwicaramo.

Ni imodoka itari nini cyane kuko ifite uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru wa metero 1.46, naho ubwo kuva imbere ugera inyuma bungana na metero 1.77.

Ikoresha neza lisansi yayo kuko ikoresha byibuze litiro 0.08 ku kilometero kimwe gusa. Ifite moteri y’ibitembo bine ya litiro 1.6, ikagira ingufu za horsepower 122.

Ziboneka mu byiciro binyuranye, bivuze ko zigira n’ibiciro binyuranye. Iyo mu cyiciro cya mbere igura $14,980, iyo mu cya kabiri ikagura $17,790, mu gihe iyo mu cya gatatu igura $18,390.

2021 Jeep Renegade

Jeep Renegade ni imodoka ikorwa n’uruganda rwa Jeep, rurebererwa na sosiyete ngari ya Stellantis. Iyi yo mu 2021 ifite agaciro ka $22,850, angana na 29,931,694 Frw, ikaba ibarirwa mu modoka nini za SUV, yicarwamo n’abantu batanu. Iyi modoka iboneka mu byiciro umunani akaba ari nako ibiciro bigenda bihinduka.

Uretse imodoka zakozwe mbere ya 2021, hari n’izindi zakozwe mu myaka yakurikiye, zirimo nk’iya 2024 Hyundai Venue, ikora n’uruganda rwa Hyundai ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo.

Igiciro cyayo cyo ku ruganda ni $19,900, angana na 26,067,427 Frw. Ifite imyanya itanu yo kwicaramo.

Iyi modoka ikoresha Lisansi ingana na litiro 0.21 ku kilometero kimwe mu mihanda yo mi mijyi mu gihe ikoresha ingana na litiro 0.18 ku kilometero mu mihanda miremire cyangwa igoye.

Mu zindi modoka nazo zishobora kugurwa munsi ya miliyoni 30 Frw kuri ubu zakozwe mu myaka kuva mu 2024, harimo 2024 Kia Forte, n’izindi nyinshi.

Ibiciro bivugwa muri iyi nkuru ni ibiteganywa bwa mbere n’uruganda mu gihe imodoka igiye kuhavanwa ijyanywa ku isoko. bimwe muri byo byagiye biboneka ku rubuga rwa ‘Cars.com’. ni urubuga rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwamamaye cyane mu gutanga amakuru yo kugura no kugurisha imodoka z’ubwoko bwose.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza