IGIHE

Ibyo kwitwararika mbere yo gutangira gutwara imodoka yawe

0 24-11-2021 - saa 11:24, IGIHE

Imodoka ni kimwe mu bikoresho bya ngombwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi kuko yoroshya ingendo ariko iyo utayitondeye hari ubwo ishobora kukubera ikibazo aho kuba igisubizo.

Ibibazo by’imodoka ntabwo bipfa kwizana, ahubwo usanga ibyinshi biterwa n’uburangare bw’uyitwara, yabona yaka ikagenda akumva ko bihagije nta kindi gikenewe.

Nyamara uku ni ukwibeshya kuko imodoka ni nk’umuntu, bisaba kuyitaho no kuyigenzura buri gihe ngo urebe ko nta cyayihungabanyije gishobora gutuma ipfa cyangwa igateza impanuka uyitwaye n’abayirimo.

IGIHE yifashishije igaraje rya Toyota Rwanda rizobereye mu gukora imodoka yabateguriye bimwe mu bintu ukwiye kwitaho mbere yo kwatsa imodoka ngo utangire urugendo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imirimo ikorerwa mu igaraje rya Toyota Rwanda, Aboubakar Muvakure, yavuze ko buri munsi ari ngombwa gusuzuma uko imodoka yawe ihagaze mbere yo gutangira urugendo.

Yagize ati “Iyo ubyutse ugiye mu rugendo uba ugomba kurutegura. Mu gutegura urugendo imodoka iba igomba kugufasha kuba ari nzima kugira ngo urusoze neza.”

Yakomeje ati “Iyo utabyitayeho nibwo usanga urugendo utarurangije rukaba rwahagarara bitewe n’akantu wita ko ari gato utabanje gusuzuma mbere yo gutangira.”

Yavuze ko mbere yo kujya mu modoka ngo uyatse biba byiza ko ubanza kuyizenguruka ukayitegereza neza, ukareba ko nta cyayihungabanyije cyangwa ngo ibe yangiritse bishobora kuguteza ibibazo.

Yakomeje avuga ko mu kuyizunguruka ureba ko amapine atatobotse kuko hari ubwo wayiparika mu musumari ukayatobora, umwuka ukagenda ushiramo gake gake utabimenye, wayitwara bikakubera ibibazo.

Ati “Amapine ni igice gikomeye kuko gihuza imodoka n’ubutaka kugira ngo imodoka ikore neza ni uko iba irimo umwuka uhagije, nk’uko uwakoze imodoka yabiteganyije bitewe n’uburemere bwayo n’imirimo ikora.”

Mu kuzengura imodoka uyisuzuma ugomba no kunama ukareba hasi ko nta mazi cyangwa amavuta yamenetse, kuko iyo bibaye biba bigaragaza ko imodoka ifite ikibazo.

Ni ingenzi gufungura ikizuru cy’imodoka

Nyuma yo kugenzura ibice by’inyuma, biba byiza iyo nyiri imodoka afunguye n’imbere ahazwi nko mu kizuru cy’imodoka.

Ibi ni ukugira ngo urebe niba moteri n’ibindi bikora neza. Muri iki gihe kandi niho urebera niba imodoka ifite amavuta ya moteri n’aya feri ndetse n’amazi.

Muvakure yakomeje avuga ko kugenzura iki gice ari ingenzi cyane.

Ati “Ugomba kugenzura ko amavuta atari munsi y’igipimo kugira ngo ubashe kwizera ko wakwatsa imodoka yawe ukayikoresha. Ni yo mpamvu ugomba kubanza kureba mbere ko ataba yamenetse ntubimenye.”

“Ayo mavuta agomba kuba nibura ari ku gipimo kiringaniye, cyaba kiri hasi ukamenya ko utemerewe gukoresha iyo modoka.”

Uretse kugenzura ibijyanye n’amavuta n’amazi, ugiye gutwara imodoka agomba kureba niba nta kintu cyafashe muri moteri kugira ngo kitaza kumuteza impanuka.

Iyo umaze kureba imodoka hanze hose wahasuzumye ukurikizaho kuyisuzuma uyicayemo.

Wicaramo ukareba niba ihoni ry’imodoka rivuga neza. Ureba n’amatara ukimara kwatsa imodoka ukizera ko yose yaka neza. Amatara asuzumwa ni amaremare, amagufi, ndangacyerekezo n’aya feri.

Biba byiza kandi no kureba ko utwuma twagenewe guhanagura ibirahure by’imodoka dukora neza ndetse ukanareba n’amazi yatwo niba ahagije.
Toyota Rwanda yafunguye imiryango ku mugaragaro muri Mata 2017, ifite intego zo korohereza abantu kubona imodoka za Toyota ku giciro cyiza kandi mu buryo buboroheye, kuko aricyo kigo cyemerewe kuzicuruza mu Rwanda.

Nticuruza imodoka gusa, inacuruza ibyuma by’imodoka by’umwimerere, ikagira n’igaraje ryizewe rifasha abatunze imodoka za Toyota.

Iryo garaje iyo ukirigeramo utungurwa n’umwihariko waryo nk’isuku irirangwamo, ibyuma bidapfa kuboneka ahandi n’ubunyamwuga bw’abakozi bugaragarira mu kwihutisha akazi no kutarangwa n’amanyanga. Bimwe mu bikorerwa mu igaraje rya Toyota Rwanda harimo moteri, vitesi, gushyira ku murongo amapine n’ibindi.

Uretse kugirira imodoka isuku uyoza, ukwiriye no kugenzura ko ikora neza
Ni ngombwa gufungura ikizuru cy'imodoka mbere yo gutangira urugendo kugira ngo urebe niba ifite amavuta ahagije
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza