IGIHE

Amateka mashya! Indege ya Amerika yagarutse ku Isi nyuma y’iminsi 780 mu kirere

6 29-10-2019 - saa 13:12, IGIHE

Indege ya Gisirikare y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu Kirere, US Air Force, yaguye ku butaka nyuma y’iminsi 780 yari imaze mu nzira, ica agahigo ko kuba iya mbere ibigezeho mu zoherejwe mu butumwa bw’igeragezwa rya Gisirikare.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing X-37B yageze ku butaka ku wa 27 Ukwakira 2019.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko iyo ndege yoherejwe idafite abapilote yari mu igerageza rigamije gukora ubushakashatsi bwagombaga kugarurwa ku Isi ngo bukorerwe isuzuma.

CNN yanditse ko ibikubiye muri ubwo bushakashatsi bifatwa nk’amabanga akomeye adapfa gutangazwa.

Mu itangazo Air Force yageneye itangazamakuru, yavuze ko iyo gahunda ‘igaragaza uko hagabanywa ibyago by’ikintu runaka n’uburyo bw’imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’indege zifashishwa mu isanzure.’’

Ni ku nshuro ya gatanu, indege yo mu bwoko bwa X-37B yoherejwe mu kirere kuva mu myaka icumi ishize aho buri rugendo rwagiye rukuraho agahigo k’ak’urwabanje.

Umuyobozi mu Ngabo zirwanira mu Kirere muri Amerika mu Birindiro bya Patrick Air Force Base, Brig. Gen. Douglas Schiess, yavuze ko “Itsinda ryacu ryari rimaze igihe ryitegura iki gikorwa, nishimiye kubona akazi gakomeye ryakoze n’ubwitange bwabo mu guha ikaze X-37B.’’

Ubutumwa bwose bwakozwe bwagizwe ibanga kugeza ubwo abantu batangiye kunuganuga ko izo ndege zishobora kwifashishwa mu bikorwa byo kuneka cyangwa kugerageza intwaro zo mu kirere.

Indege iheruka koherezwa mu kirere yari ifite inshingano zo gukusanya ubushakashatsi buzifashishwa muri Laboratwari y’Ingabo za Amerika, Air Force Research Laboratory (AFRL).

AFRL ikora ikoranabuhanga ryifashishwa mu ntambara ndetse iri gutunganya intwaro za rutura zashyirwa ku ndege.

Indege ya X-37B ifite uburebure bwa metero 8.8 z’ubutambike na metero 2.9 z’ubuhagarike ndetse n’ibaba ryayo rireshya na metero 4.5.

Iyi ndege ifite imisusire yihariye. Yoherejewe mu kirere ifite ’rocket’ zasandariye mu kirere ariko mu kugaruka yaguye bisanzwe nkuko izindi zibigenza.

Boeing X-37B yari yaroherejwe mu kirere muri Nzeri 2017 hifashishijwe rocket yiswe Falcon 9 ikorwa na SpaceX. Air Force irateganya kohereza indege mu butumwa bwa gatandatu mu 2020.

Indege y'Igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere yagarutse ku butaka nyuma y'iminsi 780
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Egide 2019-10-30 00:03:21

Wawe uvuga ko batageze ku kwezi wanjiji we wari uhari,wowe uvuga ko batayashoye mugisirikare abantu bose babona amazi amazi yabarinda yabagira ibihanfange,ahubwo c baragushinzwe

2
ndomsa 2019-10-29 10:26:33

Ahaaa! Ntawakwizera ko iyi nkuru ari impamo cyangwa ko byabaye. Twibutse ko kuwa16, Nyakanga, 1969 havuzwe ko aba bagabo babiri b’Abanyamerika Neil Armstrong na Edwain Aldrin aribo bakandagiye ku kwezi bwa mbere; nyuma bikagaragara ko byari ibinyoma n’amakabyankuru, wabona n’ibi ariko bimeze.

3
mazina 2019-10-29 07:57:35

Ibihugu byose bikoresha Budget ya gisirikare ingana na 1.7 Trillions USD buri mwaka.Ayo mafaranga akoreshejwe mu bindi,ibihugu byose byagira amazi meza n’amashanyarazi kuri buri muturage utuye ku isi.Bose bagira imihanda ya kaburimbo,Universities n’Ibitaro bihagije buri wese.Ikibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Zaburi 46:9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

4
Alex 2019-10-29 07:49:09

Aba bagabo barakora. Nkunda ko ikoranabuhanga rya mbere rikorwa n’igisirikare kandi mu ibanga.

5
luc 2019-10-29 07:03:12

iyi ntago ari indege my friend ni icyo bits navette spaciale ugenekereje mu kinyarwanda ni icyogajuru gikora nkindege ariko kuguruka kigagera kure cyane kigasigara kireremba mu isanzure kutagikeneye carburant ahubwo gikoresha energie solaire ...

6
ntare 2019-10-29 07:02:18

Yemwe mwa banyamakuru mwe, mureke gutubura cyangwa gutangaza ibyo mutumva neza. Iyi si indege isanzwe nka zimwe zitwara abagenzi. Iki ni icyogajuru, nticyari mu kirere munsi y’ibicu, ahubwo cyari mw’isanzure. Ikindi kandi si indege y’intambara.

Kwamamaza