IGIHE

Abiga Itumanaho muri UR bari guhabwa amahugurwa azabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo

0 1-06-2024 - saa 10:35, Mugisha Christian

Umuyobozi wa Koleji y’Uburezi n’Ikoranabuhanga, Dr. Ignace Gatare, avuga ko n’ubwo umunyeshuri yaba afite ubumenyi bushingiye ku byo yize, biba ngombwa kubwongeraho ubushingiye ku bikorerwa ku isoko ry’umurimo kugira ngo abashe guhatana.

Nyuma yo gushyiraho Ishami ryigisha ibijyanye n’ikorabuhanga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri UR mu mwaka w’amashuri wa 2013-14 [Bachelors in Electronics and Telecommunication Engineering- ETE], hashyizweho n’uburyo abanyeshuri baryo bazajya bahabwamo ubumenyi bushingiye ku bikorwa mu kazi gasanzwe.

Aba banyeshuri bahuzwa n’abakozi b’ibigo bikomeye mu Rwanda bitanga serivisi zinyuranye zijyanye n’itumanaho ryifashisha imiyoboro migari ya ‘fibre optique’, bakabahugurira ku murimo bigendanye n’ibigezweho ku isoko.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024, abanyeshuri biga mu mwaka wa kane muri iryo Shami ry’Ikoranabuhanga basoje icyiciro cya munani cy’aya mahugurwa, aho barimo bakurikiranwa n’abakozi ba Liquid Intelligent Technology na KtRN basanzwe bakorana n’iyi kaminuza.

Dr. Ignace Gatare yavuze ko iyi gahunda itanga umusaruro kuko benshi bayinyuzemo hari ubundi bumenyi bunguka.

Ati “Bituma umwana yiyubakira icyizere kuko ku bumenyi aba yahawe na mwarimu mu ishuri haba hiyongereyeho uko bikorwa hanze.”

Yongeyeho ko "Uretse gufasha abanyeshuri, iyi gahunda ifasha abikorera kuzamura uruhare rwabo mu kunoza ireme ry’uburezi n’amahirwe y’abana yo guhatana ku isoko akiyongera."

Nyambo Cyuzuzo Belise uri gusoreza muri ETE, yabwiye IGIHE ko ubumenyi ari guhabwa mu birebanye n’ibyo basabye ishuri, bizagira uruhare mu mikorere yabo.

Ati “Twasabye ko bazajya batuzanira abantu bavuye hanze bafite ubunararibonye bakadufasha. Aya mahugurwa atuma tubasha guhuza ibyo twize mu ishuri n’ibiba mu buzima busanzwe, bigatanga umusaruro uhamye kuko aba ari ku rwego rushyitse. Ahazaza hanjye mba mbona ari heza.”

Kaminuza y’u Rwanda yagiye ikorana n’ibigo binyuranye birimo Liquid Intelligent Technology, BSC, RURA [mu bijyanye n’itumanaho ridasaba ihuzanzira ry’imigozi icomekwa ku mashini ‘wireless’], na KtRN.

Kuva mu 2013-14 abanyeshuri hafi 600 bamaze gusozera amasomo yabo mu ishami rya ETE.

Kuri ubu Kaminuza y’u Rwanda ifite gahunda yo kugeza iyi gahunda no mu yandi mashami kandi noneho hakanarebwa n’uburyo yakemezwa nk’ihoraho ku buryo umunsi ku munsi abanyeshuri bazajya bagira amahirwe yo kuvoma ubumenyi ku bageze ku murimo bitari iby’igihe gito gusa.

Cyuzuzo Belise Nyambo uri gusoza amasomo ye, yishimiye aya mahugurwa babona
Iyi gahunda ihuza abanyeshuri n'ibigo bitanga serivisi z'ikoranabuhanga
UR ifite gahunda yo gukomeza guhugura abanyeshuri mu bijyanye n'amasomo bakora
Abanyeshuri biga ikoranabuhanga bahawe ubumenyi bashobora gukoresha mu buryo bwuzuye, bikabafasha kwiteza imbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza