IGIHE

Hari abafungiwe Sim Card bakoreshaga nyuma y’itangazwa ry’umubare ntarengwa

2 12-02-2019 - saa 14:37, Thamimu Hakizimana

Bamwe mu bakoresha telefoni ngendanwa, bari mu gihirahiro nyuma y’uko sim card zabo zikuwe ku murongo kandi bazikoresha cyane, hagendewe ku mabwiriza mashya y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, avuga ko umuntu yemerewe gutunga sim card zitarenze eshatu kuri buri murongo w’itumanaho ukorera mu Rwanda.

Ubutumwa RURA iheruka gusakaza mu bakoresha telefoni mu Rwanda bugira buti "Turakumenyesha ko guhera kuwa 31/01/2019, wemerewe gutunga SIMUKADI 3 gusa zakwanditseho. Kanda *125*irangamuntu# urebe izikwanditseho."

Uwo mwanzuro ugifatwa, Umuyobozi muri RURA Ushinzwe kubungabunga imiyoboro y’itumanaho na za nimero, Kwizera Georges, yijeje abakoresha itumanaho ko itariki ntarengwa nigera, umuntu uzaba atariyandukujeho nimero atemerewe azabifashwa n’ibigo by’itumanaho, ariko hari amabwiriza bizakurikiza.

Ati “Ntabwo ibigo by’itumanaho bizagenda ngo bifate nimero zose bibonye ngo bihite bizikuraho. Oya, hari ibintu bizagenderwaho nko kuzabanza kureba ngo ese iyi sim card iheruka gukoreshwa vuba? Niba iheruka gukoreshwa bivuze ko uwo muntu ayikeneye.”

Ikindi ni ukureba niba iriho nk’amafaranga kuri Mobile Money cyangwa amafaranga yo guhamagara, kuko bizaba bigaragaza ko zikoreshwa.

Yavuze ko gufunga sim card nabyo bizakorwa mu byiciro, ibigo by’itumanaho bigahera ku kwambura sim card ubushobozi bwo guhamagara cyangwa gukoresha Mobile Money, nyirayo atasaba ubufasha ikazagera aho igafungwa burundu.

Kwizera ati "Ariko kandi nko mu gihe basanze ufite nka sim card eshanu kandi zose zujuje bya bintu twavuze, birumvikana ko nta yandi mahitamo bazaba bafite, bagomba kuzikuraho bakagusigira eshatu. Ariko kandi waba ufite ya mpamvu igaragara igomba gutuma utunga sim card zirenzeho, ukaba wakwegera ikigo cy’itumanaho bakagufasha.”

Kuva uwo mwanzuro watangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Gashyantare, hari abantu benshi bafungiwe Sim Card ndetse hari abaganiriye na IGIHE batonze umurongo ku bigo by’itumanaho, basaba ubufasha ngo basubirane nimero zabo zari zafunzwe.

Irambona Emmanuel wo mu Murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo yagize ati “Ndi hano kubera ko ejo guhera saa kumi n’ebyiri nagize ngo Sim Card yanjye ya MTN ni yo ihiye ariko nza kumenya ko bayifunze, nibwo naje hano kuri CHIC kugira ngo bamfashe yongeye isubire ku murongo.”

Yongeyeho ko we atazi neza umubare wa Sim Card zimubaruyeho kuko atigeze abona umwanya uhagije wo kubigenzura.

Undi mubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ibigo by’itumanaho bikwiye kujya bibanza koherereza ubutumwa bugufi abakiriya babyo babaruweho Sim Card zirenze eshatu.

Ati “Njye itangazo nararyumvise ariko kuko nakomeje kubona ko ndi ku murongo ukora kandi neza, natekerezaga ko wenda mbere yo kuba bamfungira bashobora kubanza kunyohererereza ubutumwa kugira ngo niba mfite icyo kibazo mbikemure, kuko njye sinari nzi ko hari izindi nimero zimbaruyeho.”

Yakomeje avuga ko gukurwa ku murongo w’itumanaho byamubangamiye cyane kuko aho isi igeze, umuntu utari ku murongo wa telefoni aba yatakaye.

Umuyobozi Ushinzwe serivisi z’abakiliya muri MTN Rwanda, Twahirwa Antoine, avuga ko mu gufunga nimero barimo gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya yo kutarenze sim card eshatu ku banyarwanda, n’imwe ku banyamahanga.

Ati “Turimo gufunga sim card zitakurikije amategeko, hakurikijwe indangamuntu y’uwo ziba zibaruyeho.”

Yakomeje ashishikariza abafungiwe sim card kwegera ishami rya MTN Rwanda ribegereye bitwaje indangamuntu cyangwa pasiporo, kugira ngo bayibasubize ndetse banabakureho nimero zibanditseho badakeneye.

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba, avuga ko bagiye gukurikirana bakamenya abahuye n’icyo kibazo bagafashwa.

Amabwiriza mashya agena ko nta munyarwanda wemerewe kurenza sim card eshatu ku murongo umwe w’itumanaho atabiherewe uburenganzira nyuma yo kubisaba mu nyandiko. Umunyamahanga we yemerewe sim card imwe ku murongo w’itumanaho.

Abantu bari benshi ku ishami rya MTN Rwanda muri CHIC kuri uyu wa Mbere, bagiye gusaba serivisi zo gusubirizwaho sim card
Kuri CHIC hari abafatabuguzi benshi bari bakeneye ubufasha
Irambona Emmanuel ni umwe mu bakuwe ku murongo kuri sim card yakoreshaga cyane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jean Cousin 2019-02-12 20:01:51

Amabwiriza uko bayavuga siko ari gukurikizwa, uba ukoresha numero runaka buri mundi, wajya kureba ugasanga bayifunze kandi wayikoreshaga kandi utanarengeje za numero wemerewe. Ikindi kandi barabizi ko kwikuraho numero udakeneye byagize ikibazo bikanga, ntabwo rero bari guhita bakuraho number z’abantu batabanje gukemura ibuagiye bigaragaramo.

2
rero 2019-02-12 11:13:09

Nibadikure mu rujijo.Ni ku murongo umwe w’itumanaho cg ni 3 muri rusange?

Kwamamaza