IGIHE

Ikiganiro n’umuyobozi wa RICTA: Umusaruro ukomeje kuva mu bukangurambaga bwa ‘Nahisemo .Rw’

1 15-10-2019 - saa 11:21, IGIHE

Ikigo gihagarariye abakoresha ikoranabuhanga no guteza imbere indangarubuga y’u Rwanda .RW [Rwanda Internet Community and Technology Alliance], cyatangaje ko kuva hatangizwa ubukangurambaga bwa ‘Nahisemo .Rw’, kimaze kubona umusaruro ushimishije aho abanyarwanda bakomeje kwitabira gukoresha ku mbuga zabo izina rya .Rw.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo RICTA yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Nahisemo .Rw’ bugamije gukangurira abanyarwanda gukoresha amazina y’imbuga aherwa n’AkadomoRw(.RW) nk’umwimerere w’igihugu.

Mu kiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ingabire Grace yavuze impamvu y’ubu bukangurambaga, bwaje kugira ngo bashishikarize abantu gukoresha indangarubuga ya .Rw, yahoze icungwa n’Umubiligi kugeza mu 2012, ubwo yegurirwaga Abanyarwanda ngo abe aribo bayicunga.

RICTA ni amagambo y’impine avuga Ikigo gihagarariye abakoresha ikoranabuhanga no guteza imbere indangarubuga y’u Rwanda .RW [Rwanda Internet Community and Technology Alliance], cyashinzwe mu 2005 ku ntego yo gucunga indangarubuga ya .RW, mu gihugu.

Ikiganiro n’Umuyobozi wa RICTA

Hashize amezi abiri mutangije ubukangurambaga ku bijyanye n’indangarubuga .RW, watubwira kuri ubu bukangurambaga?

Ngira ngo nkubwire gato ku mateka y’indangarubuga ya .RW, [Iriya ubona ku mpera y’urubuga rwawe], yahoze icungwa n’umugabo w’Umubiligi mu myaka ishize kugeza mu 2012. Yagaruwe mu Rwanda icungwa n’Abanyarwanda.

Twashyizeho uburyo bwo guha uburenganzira ibigo bikajya biyicuruza mu izina rya RICTA. Twatangiye kubona inyungu kuko umubare ugenda wiyongera ariko ntabwo bihagije.

Mu 2018, twamuritse ku mugaragaro ubukangurambaga twise ‘Gukora ubucuruzi kuri Internet’ (Doing Business Online) aho twari dukeneye ko ibigo n’inganda nto bibasha kugurisha ibicuruzwa na serivisi byazo binyuze ku isoko ryo kuri internet ririho abasaga miliyoni y’Abanyarwanda.

Mu minsi ishize twaribajije tuti kuki tutareba no ku mubare munini? Aha niho havuye igitekerezo cya Nahisemo .RW, aho ba bandi bakoresha indangarubuga ya .RW batanga impamvu bahisemo kuyikoresha nk’uburyo bwiza bwo gukangurira n’abandi bagikoresha izirimo .Com, .Net n’izindi.

Kuki ubu bukangurambaga bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga gusa?

Ibyo turi kugurisha ni ibikoresho by’ikoranabuhanga. Ubu bukangurambaga bwifashisha ikoranabuhanga nk’uburyo bugezweho muri iyi minsi kuko imbuga nkoranyambaga zoroheje ibintu nko kugurisha.

Ibigo n’abantu dushaka kugeraho muri ubu bukangurambaga ni abakoresha internet. Mperutse kureba nsanga abanyarwanda bagera kuri miliyoni imwe bakoresha internet cyangwa reka tuvuge internet muri telefone.

Abagera kuri 40% ni ibihumbi 620 bakoresha imbuga nkoranyambaga kuri internet, nta hantu heza ho gukorera ubu bukangurambaga harusha kwifashisha ikoranabuhanga.

Kuki muri gukoresha abantu bazwi muri ubu bukangurambaga?

Nahisemo .RW ni ubukangurambaga bukorwa n’abantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye, bahamya impamvu bahisemo gukoresha .RW nk’indangarubuga bakunze.

Bamwe mu byamamare barimo umunyamategeko Gatete Nyiringabo uzwi cyane nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, harimo kandi uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker n’Umuyobozi Mukuru wa Awesomity Lab, Lionel Mpfizi n’abandi.

Buri wese muri abo afite abo abwira biri mu murongo w’ibyo bakora n’ubwo umuntu wese ukoresha .RW yatubera umuvugizi.

Tuvuze ku ndangarubuga ya .RW, kuki byorohera abantu gukoresha .COM aho guhitamo .RW?

Hari imyumvire y’uko .RW ishobora kuba ihenda kurusha .COM, ariko iyo uyirebye mu buryo bwagutse, .RW ntabwo ihenze mu by’ukuri, .COM hanze y’u Rwanda igura hagati ya $10 na $20 bitewe n’aho uyiguze[ hari aho usanga hatarimo amafaranga yo kohereza].

Iyo uguze .COM hano mu Rwanda igura hagati 15,000 Frw na 20,000Frw ku mwaka, aya ni menshi cyane ugereranyije na .RW

Uyu munsi .RW igura 12,000 Frw noneho icyiciro cyayo cya kabiri nka .co.rw, .org.rw, .net.rw zigura 3000 Frw harimo n’umusoro ku nyungu. RW ihesha ishema igihugu kandi ni umwimerere w’u Rwanda.

Ikindi kugira .RW birafasha kuko mu gihe urubuga rwawe rugize ibibazo wahita uhamagara kuri telefone cyangwa ukajya kureba uwarukwandikiye agahita akemura icyo kibazo, ibi ariko ntabwo ariko bigenda ku bafite za .COM n’izindi.

Ni izihe nyungu umuntu yakura mu kugira indangarubuga ya .RW?

Ubwo twatangizaga ubu bukangurambaga intego yacu yari ukongera umubare w’abakoresha indangarubuga ya .RW ku imbuga zabo.

Izi nizo nyungu ku gihugu muri rusange nk’uko Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yabigarutseho atangiza ubu bukangurambaga aho yashimangiye ko indangarubuga ya .RW yunganira icyerekezo cy’igihugu cyo kugira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Muri make kugira .RW nk’umwimerere w’igihugu biteza imbere ikoreshwa ry’ibikorerwa mu Rwanda no guteza imbere ibyo dukora. Rero muri ubu bukangurambaga dushishikariza abanyarwanda ndetse n’ibindi bigo bikorera mu Rwanda gukoresha .RW.

Wavuga ko ubukangurambaga bwa ‘NahisemoRW’ ari nk’ubwa Made in Rwanda cyangwa Visit Rwanda?

Muri NahisemoRW duhamagarira abacuruzi n’imiryango ikorera mu Rwanda gukoresha .RW, (nka kimwe mu bikorerwa mu Rwanda), kuko bishimangira ubushake bwacu mu guteza imbere ikoreshwa ry’ibisubizo twishakamo nk’Abanyarwanda. Rero nibyo wabitekereza muri ubwo buryo.

Ni indangarubuga zingahe zanditse mu Rwanda?

Kugeza ubu dufite izisaga 9000 zanditse mu Rwanda. Muri uyu mubare, 4600 ni imbuga zikoresha .RW, naho izisigaye ni .COM, .ORG n‘izindi. Ariko nakongeraho ko ubwiyongere bwa interinet mu Rwanda buzafasha mu kongera abiyandikisha bakoresha .RW.

Uko umubare w’abakoresha indangarubuga ya .RW wiyongera niko bizagira akamaro k’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ni gute umuntu yabona .RW?

Dufite urutonde rw’abashinzwe kugurisha indangarubuga ya .RW, abo wabasanga ku rubuga rwacu (https://ricta.org.rw/registrars) aho ushobora guhitamo uwo ushaka bitewe n’aho uherereye. Birashoboka ko wakwandikisha indangarubuga ya .RW kuri interinet ukishyura ukoresheje MOMO,VISA CARD .. utarize ujya kubiro byabayandikisha.

Nahisemo Rw, ihuzwa gute n’ubukungu?

Iyo urubuga rwanditse rufite indangarubuga ya .RW, harimo inyungu mu bijyanye n’ubukungu kuko ayo amafaranga aguma mu igihugu.

Kuri buri rubuga rw‘abanyarwanda rwanditse kuri .COM n‘amafaranga asohoka hanze y’u Rwanda akaba ari igihimbo gikomeye ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

NahisemoRW yaziye igihe kuko ijyana na gahunda y’igihugu y’ubucuruzi bukorerwa kuri Interineti aho abanyarwanda by’umwihariko abafite ibikorwa by’ubucuruzi bakangurirwa kubigurishiriza ku isoko ryo kuri interinet.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ingabire Grace
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ha 2019-10-15 07:59:56

Ha

Kwamamaza