IGIHE

Xiaomi yamuritse imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi

0 29-12-2023 - saa 11:58, Mugisha Christian

Kuri uyu wa Kane ku ya 28 Ukuboza 2023, Sosiyete y’Abashinwa icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, Xiaomi, yamuritse imodoka yayo ya mbere ikoresha amashanyarazi, itangaza ko mu myaka iri imbere izaba iri mu zikomeye ku Isi muri uru rwego.

Umuyobozi Mukuru wa Xiaomi, Lei Jun, mu kumurika iyi modoka yiswe ‘Speed Ultra 7- SU7’, yavuze ko kubera ubushobozi bwayo ishobora kugereranywa n’iza Tesla cyangwa iza Porsche.

Imodoka za SU7 zizajya ku isoko ziri mu bwoko bubiri bwa Xiaomi SU7 n’ubwa Xiaomi SU7 Max.

Xiaomi SU7, izajya ikora ibilometero 668 batiri yayo itarashiramo umuriro.

Umuvuduko ntarengwa w’iyi modoka ni 210km/h, ikagira ingufu zingana na 295 ziha amapine ubushobozi bwo kwikaraga cyane ku muvuduko wo hejuru mu gihe gito.

Ufashe feri bitunguranye uri kugendera ku muvuduko uri hagati ya 0-100 km/h muri iyi modoka ya Xiaomi SU7, bizayifata byibuze amasegonda 35.5 kugira ngo ihagarare neza.

Ubundi bwoko ni ubwa Xiaomi SU7 Max, izajya ikore ibilometero 800 batiri yayo itarashiramo umuriro, n’ingufu za moteri zigera kuri 673.

Umuvuduko wayo ntarengwa ni 265km/h, ikagira ingufu zingana na 618 ziha amapine ubushobozi bwo kwikaraga cyane ku muvuduko wo hejuru mu gihe gito.

Uramutse utwaye iy’ubu bwoko ugafata feri bitunguranye uri kugendera ku muvuduko uri hagati ya 0-100 km/h, bizayifata byibuze amasegonda 33.3 kugira ngo ihagarare neza.

Mu rwego rw’ikoranabuhanga, izi modoka zose zizajya zikoresha sisitemu ya za telefoni za Xiaomi zigezweho, ku buryo zizajya ziba zifite porogaramu hafi ya zose ziboneka muri telefoni zikorwa n’iyi sosiyete.

Lei Jun, yatangaje ko izi modoka z’amashanyarazi zifite umwihariko wo kudakangwa n’impinduka z’ibihe, kuko zubatswemo ubushobozi bwo gukora nk’uko bisanzwe mu bihe by’ubukonje bukabije.

Zikoranye ikoranabuhanga rizifasha kumenya igishobora guteza inkomyi mu bihe bigoye nko mu rubura n’ahandi mbere y’igihe, ku buryo muri ako kanya ihita imenyesha umuyobozi wayo ko hari ikibazo gihari.

Sosiyete ya Xiaomi, yamenyerewe cyane mu gukora telefoni, ifite gahunda yo gukora ishoramari ry’arenga miliyari ibihumbi 12$ mu gukora gusa imodoka z’amashanyarazi mu myaka 10 iri imbere.

Imodoka zayo zizajya zikorwa ku bufatanye n’ikigo kibizobereyemo cya BAIC Group, aho hazajya hashyirwa imodoka 200.000 ku isoko buri mwaka.

Harimo izizaba zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero zirenga 600 batiri zitarashiramo umuriro
Iyi modoka ya SUV7 yahawe ubushobozi bwo kudakangwa n'ubukonje
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza