IGIHE

Nio, uruganda rwo mu Bushinwa rwatangaje ihangana na Mercedes na BMW

0 28-12-2024 - saa 13:03, Tuyishimire Umutesi Celine

Mu gihe ikoranabuhanga mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi rikomeje gufata intera, Sosiyete ya Nio yo mu Bushinwa yashyize ku isoko ubwoko bushya bw’imodoka zikoresha amashanyarazi bwiswe Firefly, byitezwe ko bugiye guhangana n’imodoka za Mercedes na BMW.

Ubu bwoko bushya bugiye guhangana ku isoko n’izindi imodoka nto zigezweho nka BMW Mini na Mercedes Smart.

Firefly zoroshye kugenderwamo no mu mikoreshereze yazo nko kugenda mu mihanda igoye kandi yegeranye, kuko ari nto. Zireshya na metero 4,7 kandi zifite ikoranabuhanga rizibashisha kwiparika (Autonomous Parking Technology).

Ubu abantu bashobora gutangira kuzitumiza mbere y’uko zijya hanze ku mugaragaro muri Mata 2025.

Firefly izajya igurishwa ku giciro cyo hasi cyane kitarenze 20.394$ bingana n’ibiciro by’imodoka nka BMW Mini mu Bushinwa.

Amafoto agaragaza imiterere y’iyi modoka

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza