IGIHE

Abayapani batunguwe n’ibiciro bito by’imodoka z’amashanyarazi zo mu Bushinwa

0 23-10-2024 - saa 19:55, Mugisha Christian

Abayapani batunguwe n’ibiciro bito by’imodoka z’amashanyarazi zikorwa n’Abashinwa, by’umwihariko izikorwa n’uruganda rwa BYD. Mu nama yigaga ku iterambere rya za batiri z’imodoka z’amashanyarazi yabereye mu Buyapani, abayitabiriye bahawe umwanya wo kureba imiterere y’imodoka y’amashanyarazi ya BYD Atto 3, bagatangazwa n’uburyo ikorerwa ku giciro gito cyane.

BYD Atto 3 igura hafi $30.000 [40,500,000 Frw] mu Buyapani, ariko mu Bushinwa igura munsi ya $20,000 [27,000,000 Frw]. Izo modoka, kimwe n’indi nto ya BYD yitwa Seagull itangira kuboneka kuri $10.000 [13,500,000 Frw], ziri gutuma Abayapani bibaza ibanga ryihishe inyuma y’ibi biciro bito cyane.

Ibanga ni irihe? BYD yikorera hafi buri gikoresho cyose mu bikenerwa mu gukora imodoka zayo.

Ikindi uruganda rwa BYD ruzwiho cyane gukora batiri z’imodoka, kuko ruza ku mwanya wa kabiri mu zikora nyinshi z’imodoka, rukiharira 16.4% by’isoko ryazo ku Isi, nyuma y’urundi rwo mu Bushinwa rwa CATL rwihariye 37.1% by’isoko.

Ibi bigabanya igiciro, cyane ko batiri y’imodoka ikoresha amashanyarazi ihenda cyange ku rugero rwo kwiharira ⅓ cy’igiciro cyose cy’imodoka.

Urugero nko ku modoka igura hagati ya $30.000 na $40.000, batiri yayo ishobora guhagarara agaciro ka $10.000 na $15.000.

Abakora ibikoresho by’imodoka n’imodoka mu Buyapani, bagaragaje ubushake bwo kwigira ku nganda zo mu Bushinwa.

Iyi ni imodoka ya BYD Atto 3 iboneka munsi ya $20.000 mu Bushinwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza