IGIHE

Umunyarwanda yavumbuye ikoranabuhanga rikoreshwa muri Gari ya moshi zo mu Bushinwa

22 12-01-2020 - saa 13:23, Iradukunda Serge

Umunyarwanda wiga mu Bushinwa Katabarwa Gilbert yavumbuye ikoranabuhanga rya ‘Maglev Obsatcle detection’ rishobora kwerekana mbere inzitizi ziri mu nzira ya Gari ya Moshi zizwi nka ‘Maglev’ bityo rikayirinda gukora impanuka.

Mu 2002 u Bushinwa bwatangiye gukoresha bwa mbere gari ya moshi izwi nka Maglev (magnetic levitation) zigira umuvuduko wa Kilometero 431 mu isaha ziri mu zihuta cyane ku Isi.

Ni gari ya moshi ikoresha ikoranabuhanga rya rukuruzi, aho igice cyayo gitwara abagenzi kigenda gikururuka ku nzira ikozwe muri rukuruzi, bikayiha imbaraga zidasanzwe zo kwihuta. Ni gari ya moshi idakoresha amashanyarazi cyangwa ibikomoka kuri peteroli, nta moteri igira muri make.

Guhera iki gihe ibindi bihugu bike nk’u Buyapani na Koreya y’Epfo n’ibyo byabashije gukoresha ubu bwoko bwa Gari ya Moshi nshya zihuta cyane.

Gusa n’ubwo izi Gari ya Moshi zagendaga zikundwa n’abatari bake kubera umuvuduko wazo wihutishaga urugendo, hari hakiri ikibazo cy’uko nta koranabuhanga rihari rishobora kuburira abazitwara n’abazigenzura igihe mu nzira yazo harimo imbogamizi ishobora kuziteza impanuka.

Aha niho Umunyarwanda witwa Katabarwa Gilbert Murenzi wari waragiye mu Bushinwa mu 2015 gukomeza amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya Tongji iri mu Mujyi wa Shanghai, yahereye akora ubushakashatsi avumbura uburyo bushobora kwerekana ko hari imbogamizi iri mu nzira y’iyi Gari ya Moshi ya Maglev.

Mu 2016 nibwo Katabarwa wigaga amasomo y’ubugenzuzi (Surveying and geometrics) yahawe gukora ubushakashatsi ku cyuma gishobora kuvumbura inzitizi ziri mu nzira ya Maglev

Katabarwa avuga ko mu ntangiriro we na mwarimu we batumvaga neza uburyo ibi bizakorwa.

Ati “Sinari nzi icyo Maglev ari cyo, ndetse na mwarimu wanjye yagaragaraga nk’utumva ibizava mu bushakashatsi."

Katabarwa yahisemo gukora ubushakashatsi kuko yumvaga ntawe uzamushyiraho igitutu cyo kuburangiza vuba, bityo akabubonamo amahirwe y’uko buzamuha umwanya wo kwikorera indi mirimo yafatanyaga no kwiga.

Yagize ati “Imyumvire yanjye yari uko niba mwarimu adafite ubumenyi buhagije kuri ubu bushakashatsi, bizampa umwanya uhagije wo kwita ku biraka byanjye byo hanze ndetse mu gihe nabaga mbajijwe aho bugeze nababwiraga ko nkiri kubukoraho”

Ibi si ko byagenze kuko mu 2018 Katabarwa yaje guhabwa iminsi 15 ngo yerekane aho ubushakashatsi yari amazemo imyaka ibiri bugeze, bitagenda gutyo akabura amahirwe yo kwishyurirwa ishuri yari yarabonye agasubira mu Rwanda.

Yagize ati “Naravuze nti nta buryo nasubira mu rugo. Nari narakoze uburyo busobanura iryo koranabuhanga nari ndimo nkoraho ubushakashatsi. Mu gihe nari ndimo mbubamurikira bashimishijwe cyane n’ibimaze gukorwa ndetse bansaba ko nakwitegura kubishyira mu bikorwa”

Katabarwa avuga ko mu gihe yakoraga ubu bushakashatsi yagowe cyane no kugira ubundi yareberaho kuko nta bandi benshi bari barabikozeho ndetse ko na bake babigerageje bitagenze neza.

Mu 2018 mu Ukuboza nibwo ku nkunga ya miliyoni 1 y’amadorali ya Leta y’u Bushinwa, Katabarwa Gilbert yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yari yarakuye mu bushakashatsi.

Iri koranabuhanga ryavumbuwe na Katabarwa rishobora kwerekana ibiti, abantu ndetse n’ibindi bintu bishobora kujya mu nzira ya Gari ya Moshi bigateza impanuka. Gari ya Moshi imenya ko hari ikiri mu nzira yayo itarakigeraho.

Katabarwa aganira na The New Times yavuze ko inzozi afite ari ukugaruka mu Rwanda agafasha mu mishinga iteza imbere imijyi igezweho n’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu.

Ati “ Hamwe no kwiyongera kw’abaturage no kwaguka kw’imijyi, ikoranabuhanga rigezweho rirakenewe mu kugenzura imijyi. Ndashaka kugaruka mu rugo ngo ngire uruhare ku iterambere ry’imijyi yacu muri Afurika”.

Hagendewe kuri iri Koranabuhanga rya Katabarwa, umwaka ushize muri Gicurasi u Bushinwa bwatangiye igerageza ry’indi gari ya Moshi ishobora kugenda kilometero 600 mu isaha, ikazaba ifite ubushobozi bwo gukoresha amasaha atatu n’iminota 50, ahantu indege yakoresha amasaha 5 n’iminota 50.

Inzozi za Katabarwa ni ukugaruka mu Rwanda akagira uruhare mu mishinga igamije kubaka imijyi igezweho
Katabarwa ubwo yageragezaga iri koranabuhanga mu muhanda wa Gari ya Moshi uri mu mujyi wa Shanghai
Maglev ni ubwoko bwa gari ya moshi zikoresha rukuruzi kandi zihuta cyane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Cyubahiro Confiance 2020-01-31 00:46:14

Arko rero namwe mwikabya cyne I mean commentators ubse niba yarakoz research abizire, erga ibi byandikirwa kugurirango byibuz nuwo mwana wohasi ufte idea of explore anything nawe agire uwo afatiraho urugero. Ubuse why you couldn’t realize how Rwandan man who lives there abroad can implement this!
It depends but for truly that is normal we same human being
Ikindi kndi nakurikiranye ibiganiro byuyu mu type ibyo avuga ubona ko at least azino kubisobanura nahomw criticism zirenda kubica , Dore nuko mudatera imbere.....

2
Nyagatare 2020-01-13 16:46:41

Uyu Katabarwa ndamuzi twariganye Nyagatare. Ni umubeshyi ibyo avuga sinabyemera na rimwe arko. Nsigaye mbona yirirwa online ngo yaravumbuye, ngo ni umwana muto... yewe, akumiro ni amavunja pe. Uyu yigaga muri Survey atazi namasomo yiga yimuka kubera kumuheka gusa. Uyu ntanubushobozi afite bwo Gukora masters ngo ayirangize, Kerek yize zimwe za UoK cg ULK biga muri weekend gusa. None ngo yaravumbuye! Hahahahahahha.... umpakanya azamubaze technical details zibyo yavumbuye wumve ko abivuga adategwa. Gusa yarazi kuvuga cyane pe, yanakugurisha umwuka ukawugura, none ndabona biri kugenda bimuhira. Gusa ajye abeshya abatamuzi. Even anyone with simple analysis can easily tell that this guy is a scam.

3
Ben 2020-01-13 10:05:19

Big up Muhungu Mwiza, u are still younger n’ibitari ibi uzabikora

4
Budhang 2020-01-13 07:35:35

@Muthoni, maze gusoma iyi abstract ikintu cya hatari kirimo nikihe? reba comment yanjye nakoze kare ibintu nakuye mu mutwe nta research nakoze, ibi ni ibntu bisanzwe nta kuvumbura kurimo rwose. yabikozeho research it is ok ariko ntiyavumbuye. kuvumbura ni ijambo ridapfa kuvugwa gutya gusa mujye mubyitondera.

5
Ansu 2020-01-13 06:19:17

ITS GOOD

6
INUMA 2020-01-13 03:56:03

In fact, maglev technology was first developed by English inventor Eric Laithwaite with the world’s first commercial maglev train opened in 1984 in Birmingham. It travelled 600m at only 42km/h and was closed in 1995 because of reliability and design problem

7
Deus 2020-01-13 03:07:38

Train yatangiye gukora muri 2002 yari igejeje muri 2020, igenda batazi iyo ijya, batazi icyo ishobora guhura nacyo? Ubwo se bamenya gute station iri buhagarareho? Non sens.
Progress nk’ iyi muri science na Technology ntabwo isohoka mu gihe. Muduhe indi source twabisomaho.

8
INUMA 2020-01-13 03:05:08

In fact, maglev technology was first developed by English inventor Eric Laithwaite with the world’s first commercial maglev train opened in 1984 in Birmingham. It travelled 600m at only 42km/h and was closed in 1995 because of reliability and design problem

9
Mutoni 2020-01-13 01:53:08
10
Dr. Daniel 2020-01-13 01:49:22

@ Ivubi, nibyo harimo ikinyoma kinini. None icyokiciro cyagatatu(Masters) yakize imyaka 5( 2015-2020)! Igihe kinini scholarship yubushinwa imara kuri masters ni imyaka itatu gusa ubwo nukuvuga niba yaragiye muri 2015 Sept yakabaya yararangije 2018 July kandi ngo 2018 nibwo bamusuzumye!!. Ariko uyu mwana muzi yiga igishinwa gusa Beijing muri North China electric power university mu mwka wa 2015 imara umwaka umwe, ntago ariha hariya yavuze rwose!. Ikindi load yamasomo aba kuri Master ntibyoroshye kuvumbura! Nabwo kandi yaratangiye 2016 yakabaye yarashoje 2019 July! None kuki ayamakuru yarindiriye ikigihe cyose? Nkeka arukwigana ibyo nabonye biherutse gusohoka mu igihe.com mu byubuhinzi. Kugera kukintu gishya biraremereye sibyo gukinirwaho, hage habaho gutohoza neza mbere yokudusangiza amakuru

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza