Ubutaka bwa mbere bwavanywe ku Kwezi n’u Bushinwa bwagejejwe mu Bwongereza, hagamijwe gukora ubushakashatsi bwisumbuye ku isanzure.
Bwari bufungiwe mu mutamenwa mu buryo burindiwe umutekano, buruhukira i Milton Keynes, mu mujyi w’i Buckinghamshire mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Londres.
U Bushinwa bwazanye ku Isi ubwo butaka mu 2020, ubwo bwajyaga ku Kwezi bwifashijije icyogajuru mu butumwa bwiswe China’s Chang’e-5.
Gusangiza abandi ubwo butaka, byakozwe n’u Bushinwa mu buryo bwo gusangira amakuru n’abandi bashakashatsi mu kurushaho kumenya byinshi ku isanzure.
Prof. Mahesh Anand ni we mushakashatsi wenyine wo mu Bwongereza wemerewe kugira uburenganzira kuri ubwo butaka bw’imbonekarimwe, ndetse we yita ko buhenze kurusha zahabu.
Yabuherewe i Beijing mu cyumweru gishize, ari kumwe n’abandi bashakashatsi barindwi bo mu Burusiya, u Buyapani, Pakistan n’ibindi bihugu byo mu Burayi bemerewe kubugiraho uruhare.
Ati “Nta muntu n’umwe ku Isi wigeze ugira uruhare kuri izi mpagararizi z’ubutaka bwo ku Kwezi zazanywe ku Isi n’u Bushinwa. Ni amahirwe akomeye kuri njye.”
Uyu muhanga mu bya siyansi yavuze ko nyuma yo gutunganya ubwo butaka, yiteze ko buzamuha amakuru menshi ku bibazo byibazwa ku Kwezi, haba ku nkomoko yako, n’uburyo Isi yo hambere yari imeze.
Agaragaza kandi ko ubwo butaka buzafasha mu gutanga amakuru ku bivugwa ko Ukwezi kwaremwe nyuma y’uko Isi isekuranye n’undi mubumbe ungana na Mars, ibimene bivuyemo bigakora Ukwezi. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko iryo sanganya ryabayeho mu myaka nka miliyari 4,5 ishize.
Mu butumwa bw’u Bushinwa bwo mu 2020, icyo gihe robot yacukuye mu butaka izana ubungana n’ibilo bibiri, ibuzana ku Isi, biba ubwa mbere hazanywe impagararizi nk’izo zivuye ku Kwezi kuva mu 1976.
Kuva ubwo u Bushinwa bwakomeje gukora ubushakashatsi bwisumbuye ku Kwezi.
Mu 2024 na bwo u Bushinwa bwasubiye ku Kwezi mu butumwa bwiswe Chang’e 6.
Byabaye ubwa mbere mu mateka y’ikoranabuhanga mu by’isanzure, aho icyogajuru cyoherejwe ku kindi gice cy’inyuma cy’Ukwezi kidateganye n’Isi, ndetse kitigeze kigerwamo n’ibyogajuru by’ibindi bihugu.
Mbere yo kugwa ku butaka bwo ku Kwezi, Chang’e 6 yabanje kuzenguruka Ukwezi gufite umuzenguruko w’ibilometero ibihumbi 10,9, iri kubanza kwiga aho igiye kugwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!