IGIHE

U Rwanda ku rutonde rw’ibihugu Apple yaguriyemo isoko ryayo

6 25-03-2020 - saa 19:26, Nkurunziza Ferdinand

Uruganda rukora ibikoresho by’Ikoranabuhanga rwa Apple rwongereye umubare w’ibihugu byemerewe gukora no gukoresha applications zishyirwa muri mudasobwa, iPad na telefoni zarwo mu buryo bwemewe.

Ni igikorwa cyakiriwe neza n’abasanzwe bakora za applications zishyirwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga bo mu Rwanda kuko ngo bigiye kubafasha kwagura ibikorwa byabo bijyanye no kuzikora kandi bakabona indi soko y’amafaranga batari basanganywe.

N’ubwo nta tariki nyayo Apple yatangaje ko abakora za applications bazaba bemerewe gutangira gushyira ibikorwa byabo ku rubuga rwayo, uru ruganda rwabasabye kwinjira muri konti zabo ku rubuga rwa Apple, bakemeza uburyo bushya bujyanye n’amasezerano y’imikoranire avuguruye bitarenze tariki ya 10 Mata 2020. Ibi bizatuma ngo applications zabo zibonwa n’abantu bifashisha ibikoresho bya Apple hirya no hino ku Isi igihe nikigera.

Ubusanzwe u Rwanda ntirwari mu bihugu byemerewe gukoresha no guhabwa ubufasha bujyanye na applications za Apple kuko umuntu wakeneraga kugira application agura, agurisha cyangwa ikindi gikorwa kimusaba kuzuza umwirondoro we mu ikoranabuhanga rya Apple, byamusabaga gushaka ikindi gihugu yiyitirira kugira ngo abone ibyo akeneye.

Uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Khenz gikora za applications za mudasobwa na telefoni, Habineza Moussa, yavuze ko ubusanzwe u Rwanda rwari rumeze nk’ururi mu kato.

Ati ’’Ku isoko rya applications rya Apple, ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda n’abandi bo mu bihugu 20 byatangajwe bari mu kato ariko ubu biratandukanye.’’

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda basanzwe bakoresha application za Apple batazongera kwiyitirira ibindi bihugu kugira ngo bazifashishe kandi ko bazabasha kwishyura bifashishije amakarita ya banki n’umwirondoro byo mu Rwanda nta nkomyi.

Uruganda rwa Apple rwari rusanzwe rwemerera abakora za applications zijyanye n’ibikoresho byarwo rukanatanga ubufasha ku bakiliya barwo mu bihugu 155 ku Isi.

Usibye u Rwanda, ibindi bihugu biri ku rutonde rw’ibyo Apple yaguriyemo ubucuruzi bwayo ni Afghanistan, Gabon, Côte d’Ivoire, Georgie, Maldives, Serbie, Bosnie na Herzegovina, Cameroun, Iraq, Kosovo, Libya, Montenegro, Maroc, Mozambique, Myanmar, Nauru, Tonga, Zambie na Vanuatu.

Abanyarwanda bemerewe gukora, kugurisha no kugura application za Apple bitabasabye kwiyitirira ibindi bihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Queen 2020-03-26 11:21:15

Ibikoresho byayo nibyiza ariko ingaruka zabyo nkaza telephone ujya kubona ukabona kuruganda rwayikoze bakuyemo nka Opera cg Whatsap Kandi burundu niburyo zihenda ....mbese ukicuza icyo wayiguriye imikorere yabo irahuzagurika .

2
Queen 2020-03-26 10:10:03

Ibikoresho byayo nibyiza ariko ingaruka zabyo nkaza telephone ujya kubona ukabona kuruganda rwayikoze bakuyemo nka Opera cg Whatsap Kandi burundu niburyo zihenda ....mbese ukicuza icyo wayiguriye imikorere yabo irahuzagurika .

3
alexmann 2020-03-26 07:43:20

apple ifite ibikoresho byiza pe.... gusa nubwo byihagazeho kugiciro,ariko byambabazaga cyane kuba urwanda rutabaga mu bihugu bikorana na apple. nk’urugero iyo wajyaga kuri store yabo wasangaga nta rwanda rurimo...kugirango rero ubashe ku downloadinga applications zabo byasabaga kwiyititririra ibihugu duturanye nka uganda cg zimbabwe ubundi ugakorera muri store z’ibyo bihugu.nizere ko ibi bizatangira vuba nkareka gukoresha store ya zimbabwe ngatangira gukokresha iy’urwanda.kd mwakoze kubw’aya makuru

4
alexmann 2020-03-26 07:09:32

5
0781131573 2020-03-25 14:25:23

Apple tuyikunda ariko yo yaradutengushye iduhombya byinshi uzi kuba ufite telefone uri kuyikoreraho ibikungukira ukabona whatsap yayo iragaze bakakubwira itazanongera gusubiramo nyamara ujya kuyigura ntibakubwira ko nka whatsap izageraho ikavamo Burundu ukuntu nyikunda sinarinziko yantenguha.

6
0781131573 2020-03-25 14:13:45