IGIHE

U Bushinwa bwatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya internet ya 5G

5 3-11-2019 - saa 07:56, Habimana James

Ibigo bitatu bikomeye bya leta mu Bushinwa mu bijyanye n’itumanaho, kuri uyu wa Gatanu byatangije ikoreshwa rya internet yihuta ku isi ya 5G.

Ibi bigo ni China Mobile (CHL), China Telecom (CHA) na China Unicom (CHU).

Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko biteganyijwe ko uzajya akoresha iyi internet, azajya yishyura ama yuan 128 akoreshwa mu Bushinwa, ni ukuvuga amadorali 18 , ahwanye n’amanyarwanda ibihumbi 16. Aya azajya agura GB 30 buri kwezi.

Internet ya 5G yihuta inshuro 100 kurenza iya 4G, ikaba ishobora gukoreshwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi icyarimwe.

Kugeza ubu iyi internet ya 5G iragaragara mu Mijyi 50 harimo uwa Beijing, Shanghai, Guangzhou na Shenzhen, nk’uko Ibiro Ntaramakuru byAbashinwa, Xinhua byabitangaje.

Mu Mujyi wa Shanghai, ahantu harenga ibihumbi 12 hamaze gushyirwaho mu gufasha mu itangwa ry’iyi internet.

Kugeza ubu mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Korea y’Epfo nabyo byamaze gutangiza iyi internet ariko mu Mijyi imwe yatoranijwe.

Kugeza ubu ariko igihugu cy’u Bushinwa nicyo kigaragaza ubwiganze bukomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku rwego rw’isi. u Bushinwa nicyo gihugu gifite abakoresha internet benshi kuko bagera kuri miliyoni 850.

Abasesenguzi bavuga ko u Bushinwa buzaba bufite abakoresha 5G bangana na miliyoni 110 mu 2020. Koreya y’Epfo yo yatangije ikoranabuhanga ryayo rya 5G muri Mata uyu mwaka, kugeza ubu abangana na 3% by’abatuye iki gihugu nibo bayikoresha.

Ikigo gikomeye mu by’ikoranabuhanga cya Huawei, nicyo kiyoboye mu gukora iri koranabuhanga.

Huawei iri ku gitutu muri Amerika aho iki gihugu cyamaganye iri koranabuhanga ryayo. Amerika yanasabye ibihugu bitandukanye ku Isi guhagarika ibikoreshyo by’iki kigo bitanga iyo internet, kuko ngo bikoreshwa n’u Bushinwa mu buryo bwo kuneka.

Nubwo Huawei yahuye n’izi mbogamizi, yo ivuga ko ikomeje kubona abakiriya batari bake. Ivuga ko muri uku kwezi imaze gusinyana amasezerano n’ibigo 60 bikoresha 5G hirya no hino ku Isi.

Internet ya 5G yihuta inshuro 100 kurenza iya 4G, ikaba ishobora gukoreshwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi icyarimwe.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Emmy 2019-11-03 16:13:43

bravo kuri Huawei nabashinwa kuriri koranabuhanga

2
Rajard 2019-11-03 12:00:59

5G irakenewe cyane kuko ibikoresho byo turabifite ariko internet igenda gake

3
Rajard 2019-11-03 12:00:48

5G irakenewe cyane kuko ibikoresho byo turabifite ariko internet igenda gake

4
douglas 2019-11-03 03:17:32

Ni byiza cyane.. no mu rwanda bazatuzanire Huwaei idukorere kuko niyi 4G ya KTRN ngo dufite ntabwo nayo yihuta nkuko bivugwa!

5
Moustafa 2019-11-03 03:13:18

China gouvern the world

Kwamamaza