IGIHE

KTRN yatanze telefone 500 zo gukoreshwa na Babyl mu buvuzi bwifashisha ikoranabuhanga

0 4-03-2021 - saa 18:21, Dufitumukiza Salathiel

Ikigo cy’Abanya-Koreya gisakaza intertnet ya 4G mu Rwanda (KTRN) cyatanze telefoni zigezweho 500 ku bigo nderabuzima 350, mu koroshya itangwa rya serivisi z’ubuzima hifashishwa ikoranabuhanga muri ibi bihe Isi ihanganye na Coronavirus.

Izo telefoni zifite internet yihuta ku muvuduko wa 4G, zahawe ibigo bikorana na sosiyete itanga serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe telefoni, Babyl, mu korohereza ababigana kubona ubuvuzi bwihuse kandi mu buryo bugezweho.

Ni ibintu byitezweho kugabanya umubare w’abarwayi bajya kwivuriza ku bitaro bakahatinda, byashoboraga kuba icyuho cyo gukwirakwiza icyorezo; bikanaba uburyo bwo gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda igamije kugeza telefoni zigezweho ku baturarwanda benshi.

Umuyobozi wa KTRN, Daeheak Aaron An, yatangaje ko guteza imbere urwego rw’ubuzima bikwiye gushyigikirwa.

Yagize ati “Kwitabira gahunda yo kuzamura urwego rw’ubuzima mu Rwanda by’umwihariko ubuvuzi bukorewe kuri telefoni, ni ibyo kwimiriza imbere kandi bikaba n’amahirwe. Muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, twumvise dufite inshingano zo gufasha Abanyarwanda kubona serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga, ari nako babyaza umusaruro umuyoboro wa 4G LTE igihugu gifite.”

Uretse izo telefone zahawe ibigo nderabuzima, hari n’izindi telefoni 150 zahawe abahagarariye Babyl hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Babyl mu Rwanda, Byamukama Shivon, yavuze ko izo telefoni zatanzwe ziri muri gahunda ya Leta yo kuzamura ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Impano ya KTRN ni umusanzu ku cyerekezo cya Guverinoma cyo kugeza ikoranabuhanga mu bigo nderabuzima, bihabwa ibikoresho biboneye bihuza abarwayi n’abaganga ba Babyl kuri telefoni. Iki ni igisubizo mu kugabanya ikibazo cy’ahakenewe abakozi. Turacyakomeje gufatanya na Leta guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, kandi KTRN ikomeje kudufasha kugera ku ntego zacu.”

KTRN yazanye internet ya 4G mu Rwanda mu 2014, isanzwe ishyigikira ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga rikenera internet. Ni mu gihe Babyl yasinye amasezerano y’imyaka 10 yo gutanga serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe telefoni kuva muri Werurwe 2020. Abagerwaho n’izo serivisi kugeza ubu ni miliyoni 2.4.

Izi telefone zitezweho gutanga umusanzu mu buvuzi bwifashisha ikoranabuhanga muri ibi bihe bya Covid-19
KTRN yatanze telefone 500 zo gukoreshwa na Babyl mu buvuzi bwifashisha ikoranabuhanga

Amafoto: Babyl

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza