IGIHE

Intel igiye kugurisha imigabane ifite agaciro ka miliyari 4,46$

0 15-04-2025 - saa 11:32, Tuyishimire Umutesi Celine

Ikigo Mpuzamahanga gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Intel, kigiye kugurisha 51% by’imigabane ya sosiyete yacyo ya Alta, ifite agaciro ka miliyari 4,46$, kugira ngo yikure mu bihombo.

Iyo migabane y’iki kigo gikora ‘chip’ igiye kugurishwa ikigo cy’ishoramari cya Silver Lake.

Ni cyo cyemezo cya mbere gikomeye Lip-Bu Tan afashe kuva yahabwa inshingano zo kuyobora Intel muri Werurwe 2025, mu guhangana n’ibibazo iki kigo gifite.

Alta yaguzwe na Intel mu 2015 kuri miliyari 17$, ariko kubera ibihombo yagiye igira, kuri ubu ifite agaciro ka miliyari 8,75$.

Lip-Bu Tan, avuga ko kugurisha iyi migabane biri mu ngamba zo kugabanya amafaranga iki kigo cyakoreshaga, no gukomeza urugendo rwo kukigira icyigenga burundu.

Ati “Itangazo ry’uyu munsi ryerekana ubushake dufite mu kunoza intumbero yacu, tugabanya amafaranga twakoreshaga ndetse no kuringaniza amafaranga dusohora n’ayo twinjiza.”

Alta yashyizwe ku isoko mu 2024 aho iyi sosiyete ivuga ko igiye gushora amafaranga mu bundi bucuruzi.

Mu mwaka ushize nibwo Intel yatangiye gahunda yo kugira Altera ikigo cyigenga. Ni urugendo biteganywa ko ruzasozwa mu 2025 hagati.

Iki kigo gikora ‘chip’ zishobora gukoreshwa mu bikoresho hafi ya byose by’ikoranabuhanga cyane cyane ibikoreshwa mu itumanaho.

‘Chip’ ni utwuma dutuma ibi bikoresho bibasha gusesengura amakuru, kuyohereza cyangwa se kuyabika.

Intel igiye kugurisha imigabane ya Alta kubera ibihombo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza