IGIHE

Hakozwe ikoranabuhanga rizafasha abanyarwanda kuvoma bakishyura bakoresheje ikarita cyangwa telefone

4 16-09-2019 - saa 08:02, Evariste Nsengimana

Mugabo Kelly Théogène wiga mu mwaka wa gatatu mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Kigali yakoze ikoranabuhanga rizafasha abanyarwanda kuvoma amazi ku mavomero rusange n’igihe abavomesha baba badahari, bakishyura bakoresheje amafaranga, Mobile Money cyangwa bagakozaho ikarita.

Mugabo yabwiye IGIHE ko iryo koranabuhanga yise ‘Smart Voma’ yaritekerejeho nyuma yo kubona uburyo ku mavomero rusange abaturage bategereza abavomesha bakababura bigiriye mu yindi mirimo, atekereza uburyo bazajya bavoma bakishyura bashyizemo igiceri, bakoresheje ikarita cyangwa telefone.

Ati “Ni uburyo bwo kuvomesha amazi udahari. Ku bantu bafite amavomero rusange ku muhanda cyangwa abavomesha mu ngo zabo, ni uburyo ushyiraho ukigendera bukavomesha amazi wowe udahari, umukiliya yaza agahitamo uburyo yishyura.”

Ni imashini ikoreshwa n’ingufu z’amashanyarazi ihuzwa n’itiyo irekura amazi igakora ku buryo umuntu uyigezeho ahitamo niba yishyura akoresheje ikarita yabugenewe cyangwa izimenyerewe kwifashishwa n’abatega imodoka mu mujyi wa Kigali ‘Tap&Go’ cyangwa agashyira igiceri ahabugenewe nacyo kikamuha amazi angana n’ayo yishyuye.

Ku buryo bwo gukoresha ikarita, iyo mashini ikoze mu buryo uvoma azajya abanza guhitamo ko agiye kuvoma akoresheje ikarita, akandika umubare w’amafaranga ashaka kuvomera maze agakozaho ikarita, cyayakuraho kikarekura amazi angana n’amafaranga yakibwiye yarangira akifunga.

Mu kwishyura hakoreshejwe igiceri nabwo, uvoma azajya asabwa kubanza guhitamo ko ari bwishyure akoresheje igiceri maze agishyire mu mwanya wabugenewe, imashini igahita irekura amazi ahwanye n’agaciro k’igiceri.

Mugabo ati “Ushobora no kwishyura ukoresheje telefone mu buryo bwa mobile money. Kuri Tap&Go, twagira amasezerano bagakoresha biriya byuma byabo mu gushyiraho amafaranga.”

Kuri Mobile Money, iyi mashini izajya isaba umuntu guhitamo ko aribwo akoresha imusabe kwinjizamo nimero ye ya telefone ihite imwoherereza ubutumwa abwemezemo umubare w’amafaranga ashaka kuvomera n’umubare w’ibanga amazi akaza, yarangira akifunga.

Ati “Hari ukuntu ujya kuvoma amazi ari nko ku isabato wenda uvomesha adahari yagiye gusenga cyangwa nijoro wataha ugasanga uvomesha yatashye ariko iyi mashini yabasha gukora amasaha 24 kuri 24.”

Ni ikoranabuhanga Mugabo yizeho umwaka umwe rimutwara amafaranga ibihumbi 12oFrw ariko ateganya ko azajya arigurisha ibihumbi 150Frw.

Hakozwe ikoranabuhanga rizafasha abanyarwanda kuvoma ku mavomero rusange bakoresheje ikarita cyangwa telefone
Iyi mashini ifite n'aho umuntu yashyira igiceri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kigaliman 2019-09-28 10:30:47

naduhe nimero

2
Babu 2019-09-16 22:56:33

Ibi WASAC ntiyabyigaho kuko umuco wabo mubi ni ugusarura aho batabibye bagurisha imyuka nta mazi baguhaye ngo ntiwafunze van yo kuri Robinet. Narababaye aho batampaye n’igitonyanga mu mezi 2 naribagiwe gufunga van banyohereza bill ya 13.000 Frw nibajije imikorere ya kiriya kigo kiranyobera. None se H.E azayobora igihugu ayobore na WASAC kugirango amazi atorerwe igisubizo. Mugerageze mwisubireho bantu bo muri WASAC

3
karumbeti 2019-09-16 07:05:44

ikigitekerezo ninyamibwa pe ariko abafatanyabikorwa be ndavuga electrogaz sinzi niba izabimufashamo kuko ariya matiyo yakoresheje sinzi niba hari nikirohwa kizacamo uwo mutype agerageze nogukora programu yazana amazi muri electrogaz

4
Emmy 2019-09-16 02:59:50

Ibi ni byiza cyane. Congratulations ku bakoze iri korana buhanga.

Kwamamaza