IGIHE

Facebook yabujije Huawei gusohora telefoni zirimo porogaramu zayo

1 7-06-2019 - saa 21:35, Rabbi Malo Umucunguzi

Facebook yasabye Huawei guhagarika uburyo telefoni zayo zajyaga zisohoka zirimo application zayo, bikazajya bisaba umuntu uguze iyo telefoni kuzishyiriramo ubwe.

Iki gikorwa kizareba porogaramu zose za Facebook zirimo Facebook app, WhatsApp na Instagram. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’umwanzuro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uheruka kubuza ibigo by’Abanyamerika kugirana imikoranire iyo ari yo yose mu bucuruzi na Huawei, ikigo cy’Abashinwa gikomeye ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Amerika ishinja Huawei ko ibikorwa byayo biteye inkeke ku mutekano.

Ku bantu basanganywe telefoni za Huawei kandi bafite izi porogaramu, bazakomeza kuzikoresha nk’uko Reuters yabitangaje. Facebook kandi yatangaje ko bazakomeza kugezwaho ibigezweho kuri izo porogaramu ku buryo bashobora kuzivugurura (update).

Iki cyemezo ntabwo kibuza kandi umuntu ufite telefoni ya Huawei gushyiramo Facebook cyangwa WhatsApp, ikivaho ni uburyo wayiguraga ugasanga birimo. Gusa ibi nabyo bishobora kuzahagarara umunsi Google izaramuka ibujije Huawei kugera mu bubiko bwa applications bwayo buzwi nka ‘Play store’.

Iki cyemezo ni indi gishegesha mu bucuruzi bwa Huawei, nyuma y’uko Google iheruka kuyimenyesha ko itazakomeza gukoresha Android guhera hagati muri Kanama.

Ibindi bigo na byo byakomeje guhagarika imikoranire n’iki kigo, mu gihe nacyo giheruka gutangiza imikoranire n’ibindi bihugu n’imiryango nka Afurika yunze Ubumwe n’u Burusiya.

Facebook yasabye Huawei guhagarika uburyo telefoni zayo zajyaga zisohoka zirimo application zayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mbayi Empo Louis 2019-06-07 21:05:09

Twe dufite izi telefone zabo twakora iki mu gihe byanze bureau yabo ibahe ?

Kwamamaza