IGIHE

Elon Musk yasubitse kugura Twitter

0 13-05-2022 - saa 13:38, IGIHE

Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yatangaje ko yabaye asubitse kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, mu gihe ategereje umubare nyakuri wa konti za baringa zirubarizwaho.

Ku wa Mbere Twitter yatangaje ko konti zikoreshwa mu buryo bwihariye zitambutsa ubutumwa zahawe mbere (automated accounts & bots) zigize munsi ya 5% bya konti zose, hagendewe ku mibare y’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Izo konti zitandukanye n’izikoreshwa n’abantu basanzwe bandika ibyo batekereza cyangwa basangira ubumenyi.

Uru rubuga nkoranyambaga ruheruka gutangaza ko mu gihembwe cya mbere rwari rufite abarukoresha miliyoni 229.

Mu kwezi gushize nibwo Elon Musk yasinye amasezerano y’ibanze amwemerera gutangira urugendo rwo kugura Twitter, kuri miliyari $44.

Icyo gihe yatangaje ko mu bya mbere azakora, ari ugusiba "konti za baringa" kuri uru rubuga.

Gusa amasezerano ya nyuma yatinze gusinywa, bizamura impungenge zatumye igiciro cy’imigabane itangira kumanuka, kugera munsi ho miliyari 9$ ku giciro fatizo.

Nyuma y’icyo cyemezo gishya cya Musk, igiciro cy’imigabane ya Twitter ku isoko cyahise kigabanukaho hafi 20%.

Igiciro cy'imigabane muri Twitter cyaguye cyane kuri uyu wa Gatanu
Elon Musk ni we muherwe wa mbere ku isi muri iki gihe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza