IGIHE

Cadillac yashyize hanze ubwoko bw’imodoka ishobora kwitwara

2 9-02-2020 - saa 16:08, Umwali Zhuri

Kompanyi y’imodoka ibarizwa mu ruganda rwa General Motors, Cadillac, yashyize hanze ubwoko bushya bw’iyitwa Escalade ishobora kwitwara mu mihanda migari bidasabye ko umushoferi agenzura akoresheje “direction” cyangwa se ngo abe yagabanya cyangwa ngo yongere umuriro akoresheje “pédale” zo mu maguru.

Cadillac Escalade yashyizwe hanze nyuma ya Cadillac CT6 yashyizwe hanze mu 2017 nayo ifite ikoranabuhanga rishobora gutuma yitwara. Iri koranabuhanga rituma umuntu akura amaboko ye ahabugenewe mu kuyobora imodoka ubundi yaba iri mu muhanda mugari ikitwara.

Ntabwo bisaba ko umuntu yongeza umuriro cyangwa ngo awugabanye cyangwa se ngo afunge amaferi, kuko byose imodoka ibyikorera bitewe n’aho igeze.

Si yo modoka ya mbere yitwara kuko n’uruganda rwa Tesla rumaze kwandika izina mu gukora izikoresha amashanyarazi rwakoze “Autopilot” ariko yo ntabwo yagenda ahantu harehare nk’uko kuri Escalade bimeze.

Iyi modoka ishobora kuva mu gisate kimwe cy’umuhanda ikijyana mu kindi ariko bibaho gusa iyo umushoferi akanze ku kinyoteri cy’icyerekezo ashaka kujyamo.

Iyi modoka izajya hanze umwaka utaha igura ibihumbi 75 by’amadolari, asaga gato miliyoni 70 Frw.

Escalade izajya ku isoko umwaka utaha izaha uburenganzira umushoferi bwo kuba yakura amaboko kuri direction ubundi ikitwara
Iyi modoka mu mihanda migari izajya iha umushoferi uburyo bwatuma yitwara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bizimana 2020-02-10 12:24:45

nihatari kuko ikoranabuhanga rirakataje cyane hazaza nibirenze ibi

2
Mani 2020-02-09 15:13:14

Ubwo nkurikije imisoro yo mu Rwanda, iyo modoka izajya itugeraho ihagaze nka 160M Frw!

Kwamamaza