Ikigo gitanga serivisi z’ubuvuzi kuri telefoni, Babyl cyatangaje ko cyatangiye gukoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) hagamijwe kunoza serivisi zacyo.
Babyl yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016. Abasaga miliyoni ebyiri bamaze kwiyandikisha naho abatari bake basuzumwa buri munsi.
Bari basanzwe bakoresha uburyo bwa telefoni bivuza aho abarwayi bakandaga *811# bagasaba guhura na mugaga.
Ubwenge bw’ubukorano ku ruhando Mpuzamahanga mu buvuzi burakoreshwa aho umurwayi akoresha nka porogaramu yo muri telefoni (application) ikamubwira uburwayi afite.
Umuyobozi Mukuru wa Babyl Rwanda, Shivon Byamukama yagaragaje ko harimo inyungu zigendanye no gutanga serivisi zinoze, kuvura mu buryo bwizewe no gukomeza kuyobora abaganga.
Ikibazo cyagaragajwe ni uko Abanyarwanda bose batarabona telefone zigezweho nk’uko Shivon yakomeje abivuga.
Umuyobozi w’ishami ry’Ubuvuzi muri Babyl, Dr Jules Mukeshimana, yabwiye IGIHE ko bamaze igihe bashyira amakuru muri ‘système’ yerekeye indwara ziboneka mu Rwanda ndetse inashyirwamo n’Ikinyarwanda ku buryo nta wazagira ikibazo cy’ururimi.
Yavuze ko indwara bakunze guhura na zo ari iz’ubuhumekero, izifata imyanya ndangagitsina, uburwayi bwo munda n’izindi.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko urwego rw’ubuvuzi rukeneye gukoresha ikoranabuhanga kurushaho.
Ati “Kugeza serivisi za Leta ku baturage hakoreshejwe ikoranabuhanga biri mu nshingano z’ibanze za politiki y’ikoranabuhanga. Nubwo u Rwanda rwakoze byinshi ryimakazwa, Bably itweretse ko hari ibyo abantu bakora mu nzego zashegeshwe na Covid-19.”
Umuyobozi mukuru wa Babyl, Dr Ali Parsa, yavuze ko bahisemo kuza mu Rwanda kubera ko rworohereza abashoramari kandi rukaba n’igihugu gikataje mu ikoranabuhanga.
Kugeza ubu Babylon (Babyl) ikorera mu bihugu bisaga 15 kandi ikoresha indimi 15. Muri 2021 nibura mu masegonda atanu yakiraga umurwayi kuko yakiriye miliyoni 1,7 hakoreshejwe ikoranabuhanga rya AI.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!