Izindi ntare ebyiri muri Pariki y’Akagera zabyaye impanga

20 31-05-2016 - saa 13:09, Kanamugire Emmanuel

Nyuma y’Intare yitwa Shema yabyaye ibyana bitatu mu gihe gishize, muri pariki y’Akagera hagaragaye izindi ebyiri (Umwari na Kazi) zamaze kubyara impanga,muri iyi pariki hakaba hari intare 14.

Inkuru yo kuba izi ntare zarabyaye ibyana bibiri bibiri yamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ngoga Télesphore ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije mu Kigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) yatangarije IGIHE ko ibyana by’izi ntare byatangiye kugaragara mu cyumweru gishize, umunsi nyir’izina zabyariyeho ukaba utaramenyekana neza.

Ku rubuga rwa facebook rwa Parike y’Akagera, hari inyandiko ivuga ko abafataga amashusho aribo babonye ibi byana biri kumwe na za nyina.

Hagati mu mwaka wa 2015, RDB yagejeje mu Rwanda intare zirindwi zirimo iz’ingore eshanu muri gahunda yo kugarura izi nyamaswa muri Pariki.Nyuma yaho Shema ibyariye ibyana 3, Umwari na Kazi na bo bakabyara ibyana bine, Parike y’Akagera imaze kugeramo intare 14.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, intare zari ziri muri parike y’Akagera zagiye zicwa n’abaturage bikangaga ko zabagirira nabi, bigira n’ingaruka ku mubare w’abasura iyi pariki.

Kugaruka kw’intare muri parike y’Akagera bikomeje gutuma umubare wa ba mukerarugendo bayisura wiyongera.

Indi nkuru bifitanye isano: http://www.igihe.com/ubukerarugendo/pariki-n-amashyamba/article/intare-ziherutse-kuzanwa-mu-rwanda-zatangiye-kororoka

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Rwambonera 2016-06-01 11:23:29

Hahahaha mana weee ikinyarwana mu marembera habyaye indatwa Rwanyonga naho intare ira bwagura

2
James 2016-06-01 07:50:39

@Alonso ntabwo inyamanswa zose zibwagura habwagura inyamajanja naho izindi zirabyara.

3
NDAYISABYE LAURENT 2016-06-01 04:20:24

ibi bisimba(intare) biraryana cyane.

4
PAPY GULLIVER 2016-06-01 02:08:13

Sinzi aho ikinyarwanda kigana,tekereza kwumva aho umuntu avuga ko intare zabyaye impanga!!birababaje ururimi rwacu rukomeje kwngirika!Bavuga ko inta zabwaguye ibibwana bibiri bibiri!

5
alonzo 2016-06-01 01:58:07

hahahaaa ubeose ko numva izihari zifite amazina, ubwo ukozizajyenda zororoka muzaziziha niko muzakomeza kuzibatiza? kazi munao!! ikindi kandi ntanyamaswa ibyara irabwagura plz

6
alonzo 2016-06-01 01:58:07

hahahaaa ubeose ko numva izihari zifite amazina, ubwo ukozizajyenda zororoka muzaziziha niko muzakomeza kuzibatiza? kazi munao!! ikindi kandi ntanyamaswa ibyara irabwagura plz

7
alonzo 2016-06-01 01:58:07

hahahaaa ubeose ko numva izihari zifite amazina, ubwo ukozizajyenda zororoka muzaziziha niko muzakomeza kuzibatiza? kazi munao!! ikindi kandi ntanyamaswa ibyara irabwagura plz

8
Uwimana Jeanne 2016-05-31 22:40:02

Twishimiye kororoka kwazo, kuko nicyo bazizaniye ariko munarebe neza niba ubwinshi bwazo ntakibazo bizateza muzindi.

9
Mubemaso 2016-05-31 14:13:46

Igitekerezo cyange mwakinigiye ba Boss?
Cyangwa murashaka ko duhinduranya nazo tukabwagura zikabyara? Ejo muzavuga ko zonsa Umwana hhhhhh sha

10
MUSSAD 2016-05-31 12:51:05

ESEKONUMVA ZIRIKOROROKA CYANE AHONTIZIZARUTA IZINDINYAMASWA KUBURYO ZIZAZIRYA ZIKAZIMARA MURI PARIKE?ZABURICYO ZIRYA ZIKATWADUKIRA NATWE?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza