Umwaka wa 2015 uciye agahigo ku gushyuha kurusha imyaka 30 ishize

0 26-11-2015 - saa 08:01, Bayingana Bonfils

Ikigo mpuzamahanga cy’iteganyagihe World Meteorological Organisation (WMO), kiratangaza ko uyu mwaka ugiye guca agahigo mu kurangwa n’ubushyuhe kurusha indi yose mu myaka 30 ishize.

Ibipimo by’ibanze bigaragaza ko amezi 12 y’uyu mwaka azarangwa n’ubushyuhe kurusha ikindi gihe kigeze kibaho.

Abashakashatsi b’iki kigo kandi bagaragaza ko imyaka itanu kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2015 nayo izaca agahigo mu mateka yigeze abaho, ahanini biturutse ku muyaga ukomeye cyane wa El Nino. Ibi biyongera ku bikorwa bya muntu nabyo bitera ihindagurika ry’ikirere.

Iki kigo kigendeye ku bipimo byo kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira uyu mwaka, bigaragaza ko impuzandengo ku rwego rw’Isi mu mwaka wa 2015 ari Degere Celesius 0.73. Iyi mibare ikaba ari minini uteranyije ibipimo ibyo kuva mu mwaka wa 1961 kugeza mu mwaka wa 1990.

Gusa uteranyije imibare yagaragaye mu myaka itanu kuva mu 2011 kugeza mu 2015, ubushyuhe bwari ku gipimo cya Dogere Celesius 0.57C. Nanone bikaba ari binini ugereranyije n’umwaka wa 1961 ukageza mu 1990.

Abashakashatsi kandi batangaza ko no mu mwaka utaha wa 2016, uzakomeza kugirwaho ingaruka na El Nino kurusha mu mwaka wa 2015, bityo abantu bakaba bakwiriye kwitega ubushyuhe bukomeye.

Gusa ubu bushyuhe bwibasiye ibihugu mu buryo burutanwa kuko ku mwanya wa mbere haza Ubushinwa, aho kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira, iki gihugu cyagize ubushyuhe budasanzwe kurusha ibindi ku Isi, naho Afurika igafata umwanya wa kabiri nk’umugabane waciye agahigo mu gushyuha kurusha iyindi.

Hari kandi ibindi bice byaranzwe n’ubushyuhe nk’ibice bimwe na bimwe by’Uburayi no mu Burasirazuba bwo hagati.

El Nino ni igihe amazi yo mu nyanja ya Pacifique aba afite ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru, bigira ingaruka ku miyaga n’ikirere ku Isi hose.

GIF - 52.7 kb
Ibipimo by’ubushyuhe kuva mu 19880 kugeza 2014

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza