REMA irakangurira Abanyarwanda kurushaho kubungabunga no kubyaza umusaruro ibishanga

0 31-01-2016 - saa 08:01, Kanamugire Emmanuel

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA,kirasaba abanyarwanda bose gufata no gukoresha neza ibishanga kugira ngo birusheho kuba isoko y’iterambere.

Ibi ni ibitangazwa mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibishanga,uba taliki ya 2 Gashyantare buri mwaka.

Mu itangazo iki kigo cyageneye itangazamakuru,, umuyobozi mukuru wa REMA, Dr. Rose Mukankomeje, yagize ati “Nubwo twishimira byinshi twagezeho, dukwiye kuzirikana ko abanyarwanda biyongera ariko ubutaka bwo butiyongera kandi ko hejuru ya 70% by’abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi, harimo n’ubukorerwa mu bishanga. Ibi rero bikwiye gutuma twese hamwe duharanira kubungabunga ibishanga kugira ngo birusheho kutubera isoko y’iterambere."

Yongeyeho ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurengera ibishanga ari ari umwanya wo kuzamura imyumvire hitabwa ku bikorwa byo kubibungabunga no kubibyaza umusaruro.

Ibibazo bibangamiye ibishanga mu Rwanda birimo kuba hari ababituramo kandi bitemewe,n’ababihinga mu kajagari,nkuko REMA ibisobanura.

Ibarura ry’ibishanga ryakozwe na REMA mu mwaka wa 2008,ryagaragaje ko u Rwanda rufite ibishanga 860 biri ku buso bwa hegitari 278,536.

Ibishanga ni ingenzi mu mirimo itandukanye irimo uburobyi, ubuhinzi, ubukerarugendo no gukwirakwiza amazi, bikaba ari n’indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibishanga wizihizwa hazirikanwa isinywa ry’Amasezerano Mpuzamahanga yo kurengera Ibishanga bifite akamaro ku rwego mpuzamahanga (Ramsar Convention on wetlands of International Importance),yasinyiwe mu Mujyi wa Ramsar muri Iran tariki ya 02 Gashyantare 1971.

U Rwanda rwemeje burundu ayo masezerano tariki ya 29 Ukuboza 2003.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza