Nyamasheke: Biogaz bubakiwe ntizitanga umusaruro wari witezwe

0 22-01-2016 - saa 07:56, Bayingana Bonfils

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko muri biogaz 74 zubatswe 45 arizo zikora gusa, byatumye abari bizeye ko bacitse ku gucana inkwi n’amakara, icyizere kiyoyoka.

Ibi ubuyobozi bubivuze mu gihe bamwe mubazikoresha bataka igihombo kinini izi biogaz zabateye kuko ngo bari bizeye ko batazongera gucana inkwi cyangwa amakara, ariko ko kuri ubu babisubiyeho kuko izo babubakiye zapfuye.

Uzabakiriho Theresia utuye mu Murenge wa Bushenge, umwe mu bakoresheje izo biogaz yavuze ko yayikoresheje kugira ngo abashe kureka gucana amakara.

Yagize ati “ntabwo igifite ingufu nk’iza mbere kuko niba dushaka ko gaz yiyongera tumara iminsi ibiri dutegereje kandi ntiyahisha ibiryo birengeje iminota 30 kuko ihita izima.Abatekinisiye baraje batubwira ko bazagaruka ariko twarategereje turaheba; urumva ni igihombo kuko bacyubatse kiduhenze ku buryo bufatika."

Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere Nyamasheke, Niyibeshaho Anania, yavuze ko muri biogaz bubatse, hari izidakora neza ndetse zidashobora no gukosoka.

Yakomeje avuga ko impamvu ituma zidakora ari uko bamwe bagiye bagurisha inka ndetse abandi bakimuka.

Mu mwaka wa 2015 na 2016 Akarere gafite umuhigo wo kubaka biogaz zigera kuri 74 muri izo 30 zizubakwa n’umushinga wa Phonerwa ukorera mu Murenge wa Nyabitekeri.

Biogaz yafashwe nka bumwe mu buryo bwo kugabanya icanishwa ry’ibikomoka ku mashyamba, kuba zimwe zitagikora ni ikibazo kibangamiye ibidukikije mu Karere ka Nyamasheke nka kamwe mu Turere turangwamo amashyamba manini.

Uzabakiriho Theresia yereka umunyamakuru wa IGIHE amashyiga ya biogaz idakora neza
Ikigega cya biogaz
Amashyiga ya biogaz

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza